Print

Manchester United yanze abakinnyi 2 yahawe na Juventus kugira ngo ibasubize Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2020 Yasuwe: 1802

Juventus yatakaje Pogba muri 2016 agaruka muri Manchester United aguzwe akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi ariko iracyamwifuza cyane gusa ibyo yatanze ngo agaruke ntabwo byakunze.

Ikinyamakuru Calcio Mercato cyo mu Butaliyani cyatangaje ko Juventus yifuza kugarura Pogba mu mpeshyi ngo aze kuyifasha gukomeza hagati mu kibuga gusa ngo no myaka ishize yakoresheje imbaraga ngo imugarura inatanga bariya bakinnyi bombi.

Pogba w’imyaka 27 yashakaga kuva muri United mu mpeshyi ishize ariyo mpamvu iyi kipe yasabye Juventus kwishyura miliyoni 92 z’amapawundi.

Juventus yavuze ko iki giciro cya Pogba kiri hejuru ihitamo kumuguranamo abakinnyi 2 barimo Pjanic na Costa ariko Manchester United yayibwiye ko idakeneye aba bakinnyi.

Aba bakinnyi bahise basohoka muri Juventus aho Miralem Pjanic yerekeje muri FC Barcelona aguranywe Arthur mu gihe Douglas Costa yatijwe Bayern Munich.

Mu minsi ishize,ushinzwe gushakira Paul Pogba amakipe,Mino Raiola yatangaje ko uyu mukinnyi we atishimye ndetse mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ritaha azigendera.

Mino Raiola yatangaje ko igihe cyo gukinira Manchester United cya Pogba cyarangiye ndetse ngo kuba asigaranye amezi 18 ku masezerano ye ntacyo bivuze ahubwo agomba kwigendera.

Ikinyamakuru The Telegraph kiravuga ko Pogba ashaka kuva muri United kubera uburyo bw’imikinire bw’umutoza Ole butamuha amahirwe yo gukina ku mwanya akunda watwawe na Bruno Fernandes.

Pogba ntakibona umwanya uhagije wo gukina ndetse niyo awubonye aba agomba gukina yugarira kandi ngo aba yifuza kwishakira ibitego cyangwa kubirema.

Raiola yagize ati: "Paul ntiyishimye. Ntabwo agishobora gutangaza ibyo atekereza nkuko yakabyifuje kandi nkuko biba byitezwe kuri we".

Yakomeje abwira ikinyamakuru Tuttosport cyo mu Butaliyani ati: "Agomba guhindura amakipe; agomba guhindura akajya ahari undi mwuka".

"Afite kontaro izarangira mu mwaka umwe n’igice uri imbere, ariko ntekereza ko umuti mwiza cyane ku mpande zombi ari ukumugurisha ku isoko ritaha".

Raiola yavuze ko bitari "ku bushake" bwa Pogba kongera amasezerano muri United.