Print

France Football yashyize hanze ikipe y’ibihe byose ya Ballon d’Or yabuzemo abakinnyi bakunzwe na benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2020 Yasuwe: 3212

Nyuma y’amatora amaze igihe akorwa n’abahanga mu mupira w’amaguru hirya no hino ku isi,abakinnyi b’ibihe byose ku isi 11 bapanzwe mu buryo bwa 3-4-3 aho ibi byamamare 2 byabuze mu batoranyijwe.

Ikipe yatowe irimo umunyezamu rukumbi watwaye Ballon d’Or ukomoka mu Burusiya witwa Lev Yashin, Cafu, Beckenbauer, Maldini; Xavi, Matthaus, Pele, Maradona; Messi, Ronaldo Nazario, Cristiano Ronaldo.

Xavi Hernandez yatowe nk’umukinnyi ukina imbere y aba myugariro mwiza kurusha abandi ku isi.Yatwaye igikombe cy’isi ari kumwe na Espagne,Euro 2 ndetse atwara shampiyona 4 za La Liga ari kumwe na FC Barcelona.Uyu yashyizwe hamwe na Lothar Matthaus umudage wakinnye ibikombe by’isi 5.

Muri ba rutahizamu harimo nyakwigendera Maradona watwaye igikombe cy’isi 1986 na Pele watwaye ibikombe by’isi 3 birimo icya 1958, 1962 na 1970.

Harimo kandi Ronaldo Nazario watwaye igikombe cy’isi 1994 na 2002.Harimo Lionel Messi watwaye Ballon d’Or 6,Champions League 4,La Liga 10 n’ibindi.

Uwa nyuma wagaragaye kuri uru rutonde ni Cristiano Ronaldo watwaye Ballon d’Or 5, Champions League 5,ibikombe bya shampiyona hirya no hino n’ibindi.