Print

Wa musore wabuze umukobwa w’isugi babana,yakoze ubukwe bwavugishije benshi hamwe n’umugore w’imyaka 46[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 December 2020 Yasuwe: 5238

Ubukwe bwa Suleiman na Janine bwabaye ku cyumweru, tariki ya 13 Ukuboza 2020, mu gace ka Gasau Panshekara muri Leta ya Kano bwitabiriwe n’uwahoze ari Senateri uhagarariye Kaduna Central, Shehu Sani n’abandi benshi.

Janine ni umutetsi utuye i Lindon, muri Californiya yari yavuze mbere ko atishimiye gusubira muri Amerika atajyanye n’urukundo rwe rushya.

Uyu musore ukomoka muri Nigeria ahitwa i Kano, yatangajeko icyatumye ahitamo kubana n’uyu mugore w’umuzungu umurusha imyaka 20 yose ari uko mubakobwa bose bari mukigero kimwe nawe yagiye aryamana nabo yabuzemo uwaba ari isugi.

Nkuko Suleiman yabitangarije ikinyamakuru Nigerian 24,yahamijeko yaryamanye n’abakobwa benshi bari mukigero cye kuva kubafite imyaka 16 kugeza kubafite imyaka 25 y’amavuko, mubakobwa barenga 15 yakoranye nabo imibonano mpuzabitsina ngo yabuzemo isugi.

REBA AMAFOTO: