Print

KNC asanga shampiyona itari ikwiye guhagarikwa kubera ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Martin Munezero 15 December 2020 Yasuwe: 1251

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 11 Ukuboza 2020, ni bwo Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo guhagarika Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nyuma y’uko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 nubwo yagizwe ibanga.

Rayon Sports kuri ubu ivugwamo abakinnyi n’abakozi 14 bamaze kwandura iki cyorezo, imaze iminsi mu kato kimwe na Rutsiro FC ivugwamo umutoza wanduye.

Minisiteri ya Siporo yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gupimisha amakipe yose mbere y’uko abakinnyi bava mu mwiherero bagasubira mu miryango yabo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yavuze ko ari icyemezo kitashimishije abayobozi b’amakipe kuko bubahirije amabwiriza yatanzwe ndetse bitari byakageze ku rwego rwo guhagarika shampiyona.

Ati “Ni icyemezo kitadushimishije kuko ntekereza ko nta byacitse yari yagaragaye kuko mu makipe 16 kubona ikipe yagize ubwandu ari imwe n’indi yahuye na yo, ndumva ibintu byashoboraga kuba ari uguhana, bakibutsa abantu bakubahiriza amabwiriza kurusha kuvuga ngo turahagarika shampiyona dushingiye ku byagaragaye ku ikipe imwe.”

Yakomeje avuga ko kuba Rayon Sports ari yo yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 bitavuze guhagarika shampiyona kuko niba itarubahirije amabwiriza, andi makipe adakwiye kubizira.

Ati “Ntekereza ko niba ikipe imwe igize ikibazo, ntabwo Rayon Sports ari umupira w’u Rwanda, kandi icya kabiri nta n’igihe byagaragaye ko Rayon Sports yubahiriza amabwiriza kuko muzi igihe ikina na Alpha FC idafite ibyangombwa n’abafana bakaza bakareba, bayihaye ibihe bihano se? Niba bibaye bigasubira, nta kundi byagombaga kugenda. Mu by’ukuri, ntekereza ko amakosa y’umunyamuryango umwe ntabwo akwiriye kuza kuri federasiyo yose.”

“Ikindi, urebye uburyo mu mupira w’amaguru twitwaye mu gukumira COVID-19, ntekereza ko twabaye intangarugero. Kuko nureba ubwandu bwagaragaye ni buke ugereranyije n’uko amakipe angana. N’ahandi hose biraba. Bagomba gufata ibyemezo babanje kureba niba byarakozwe ku burangare, abakoze uburangare bagahanwa, nta mikino irimo. Niba ari abarwaye mu ikipe runaka bakavurwa nk’uko ahandi bikorwa, abazima bagakomeza bagakora.”

KNC yavuze kandi ko bitumvikana uburyo hagaragara ubwandu mu ikipe, shampiyona igahagarikwa nyamara hari ibikorwa birimo iby’ubucuruzi, uburezi n’ibindi byagaragayemo ikibazo nk’iki hagafatwa ingamba zo guhangana na cyo bitagombereye kubihagarika.

Ati “Ubu se MINICOM yari yafunga amasoko ko hari ubwandu bugaragara? None se hagize umuganga urwara MINISANTE yahagarika kuvura? Uburyo bwo gucunga COVID-19 bigomba kwitonderwa cyane, tukabanza tukareba, ariko njyewe ntekereza ko nta byacitse yagaragaye.”

“Bagombaga kuduhamagara bakatubwira bati rero mwa bantu mwe, ibintu murimo murakina n’ibintu bikomeye, turababwira ko mugomba gukora ibi n’ibi, uretse ko twebwe twanabikoze nta kibazo kirimo. Ibyo twasabwaga byose byarakozwe, bakavuga bati mugomba gukora ibi n’ibi, nimutabikora, ibyago bishobora kubaho bimeze gutya, nimutabikora no kubihagarika tuzabihagarika. Tukumva ko ari twe twakoze amakosa.”

“Ariko kuvuga ngo dushingiye ku byagaragaye muri Rayon Sports, tubihereyeho duhagarika shampiyona, ntabwo ari byo.”

Umuyobozi wa Gasogi United yongeye gushimangira ko amakosa yakozwe ari ukwemerera Rayon Sports gukina kandi hari ibyo itujuje birimo n’aho abakinnyi bayo bacumbitse.

Ati “Ikindi nibaza, ubundi bajya guha Rayon Sports ibyangombwa byo gutangira imyitozo, barebye ko iba muri kontineri mu gishanga? Kuki byo batabikekereje? Nk’ubu ushobora gushyira umuntu muri uriya mubu, ntakekereza kuba yahava? Hari ingaruka nyinshi cyane dushingiye ku byabaye.”

“N’ubu ndabisubiramo, ntabwo dukwiriye kuzira ikipe imwe yagize ibibazo, erega nayo siyo yahamagaye COVID-19, hari ibitaragenze neza, ubundi se kuki bayemereye gukina itarabona ibisubizo? Ibyo ni ibintu bagomba kureba, amakosa abayakoze nibayaryozwe. Uramutse utarya inyama mu rugo wavuga ngo uraziciye? Utashye unaniwe, wahita ufunga televiziyo abandi barebaga ngo ntigusakurize? Hari ibintu byakabaye birebwaho mu buryo runaka.”

Abajijwe niba guhagarika shampiyona muri ibi bihe nta ngaruka bigira ku makipe dore ko yari amaze iminsi yarakodesheje aho abakinnyi baba mu mwiherero, KNC yavuze ko igihembo kitabura.

Ati “Ngira ngo impamvu twajyanye ikipe mu Bugesera si uko twari tubuze i Kigali, dufite ikibuga ku Kicukiro twagombaga kuhakorera, ariko twaravuze turi reka dushyire abakinnyi ahantu hadasanzwe muri ibi bihe bidasanzwe, hatandukanye n’aho babaga. Ubukungu byo byanze bikunze ni ikibazo, urebe gutunga abantu, gukodesha ayo mazu, gushaka lisansi zo gutwara abakinnyi mu myitozo n’ibindi warangiza ngo shampiyona irahagaze ku mahere, ni ikibazo.”

KNC yongeye gusaba ko ikibazo cy’ubwandu bwa COVID-19 gikwiye gusuzumwana ubushishozi, amakipe ashoboye kubahiriza amabwiriza akemerwa gukina kuko n’izindi serivisi zikomwa mu nkokora n’iki cyorezo kandi zigakomeza gukora.

Ati “Icyo dusaba ni uko hakwiriye ko dukomeza gukina twubahiriza ingamba kuko turi kuzubahiriza, abadohoka bagafatirwa ibihano bikakaye birimo no kubatera za mpaga, n’ibihano by’amafaranga ndetse no gukurwa mu marushanwa.”

Yakomeje agira ati “Ikipe imwe ishobora kugira ibibazo, ibyo ntabwo byaduteza ibibazo, erega n’ahandi biraba! Nonese Newcastle [yo mu Bwongereza] ntiyari imaze ibyumweru bibiri idakina? Ntiyaje igakina ibirarane se? Erega icungwa rya COVID-19 risaba ubushishozi bukomeye no gushyira mu gaciro. Nasaba ko barebera uko MINICOM ibikora, bakareba uko MINEDUC ibikora. None se ko hagaragaye ubwandu mu mashuri ubu yarafunze? Cyangwa barahangana n’ingaruka? Ko hagaragaye ubwandu muri Gereza, ubu gereza barafunguye ngo abagororwa batahe kuko habaye COVID-19? Hari uburyo bicungwa.”

Shampiyona yahagaritswe mu gihe hari hamaze gukinwa iminsi itatu yayo, ariko imikino yari imaze gusubikwa ni umunani irimo ine yasubitswe kubera COVID-19, yagombaga gukinwa n’amakipe ya Rutsiro FC na Rayon Sports ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu ndetse n’indi ine yari gukinwa n’amakipe ya APR FC na AS Kigali yari mu marushanwa Nyafurika.