Print

Umukecuru yasazwe n’ibyishimo kubera impano yahawe n’umuhungu we arapfukama arasenga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2020 Yasuwe: 4180

Ubwo uyu mukecuru yerekwaga Mercedes Benz nshya yaguriwe n’uyu muhungu we yarize biramurenga niko gupfukama hasi amanika amaboko ashima Imana yamuhaye umwana nk’uwo wamuzirikanye akamusajisha neza.

Mashao Seabela akimara gushyira hanze aya mashusho ari guha nyina iyi mpano y’imodoka yagize ati “Nahaye impano mama wanjye y’imodoka y’inzozi ze ku isabukuru ye y’imyaka 40 ariko uko yayakiriye ntibigereranywa.Ndagushimira kuba warampaye amahirwe kandi ndasaba Imana ngo iguhe kuramba.”

Abanya Afurika y’Epfo kuri twitter bacitse ururondogoro kubera aya mashusho y’uyu musore wabo washimishije nyina ku isabukuru ye,batanga ibitekerezo karahava.

Umwe yanditse ati “Nakubera umugore,mbabarira.Undi yahise yongeraho ati “Nkunda uko bamwe bashimisha ababyeyi babo.Ni byiza cyane kureba uko yabyakiriye.”

Undi yagize ati “Uku niko nifuza ko abahungu b’abirabura bashimisha ababyeyi babo.”