Print

Burundi: Abagore 101 bafatiwe mu nzu bari bafungiwemo i Bujumbura bagiye kugurishwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2020 Yasuwe: 2080

Inzu bafatiwemo iri muri karitsiye Miroir, yari ikodeshejwe miliyoni ebyiri z’amarundi n’abantu igipolisi kitashatse kuvuga amazina, ahari icyapa cyerekana ko bahigishiriza umwuga wo guteka.

Bari bahamaze hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru 2, kandi ngo abo mu miryango yabo ntibari bazi iyo bagiye.

Aba bagore bose uko ari 101 bava mu ntara za Bujumbura rural, Cibitoke, Bubanza hamwe n’umujyi wa Bujumbura.

Polisi yavuze ko abo bantu bajya kugurishwa mu bihugu bya Arabie saoudite, Qatar na Oman.Ubu bucuruzi ntibwemewe haba mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga.

Icyegera cy’umuvugizi w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, Moïse Nkurunziza, yagize ati: "Abo bantu bajyanwa mu bihugu bya Arabia saoudite, Oman na Qatar, aho bahita bafatwa nk’abacakara.

"Iyo bagezeyo, ntibahabwa uburenganzira bwo kongera kuvugana n’imiryango yabo, bakanibagirwa kongera gutaha."

Moïse Nkurunziza yongeyeho ko abakora ubwo bucuruzi bakorana n’abandi bantu bo mu bihugu bituranye n’u Burundi nka Tanzania, Uganda na Kenya by’umwihariko.

Polisi ivuga ko igiye gukora imyirondoro yabo ngo kuko muri bo hashobora kuba hivanzemo n’abasanzwe bafasha muri ubwo bucuruzi bw’abantu.

Muri 2018, abagabo babiri, umwe uturuka mu bihugu by’Abarabu n’undi w’Umurundi, Kasso Abdalla Ebrahim na Bigirimana Hassan, bagejejwe imbere y’urukiko muri Kenya, bashinjwa kuba barafashe abantu 29 b’Uburundi, babajyana kubakoresha ku nyungu zabo.

Abo bagore batahuwe icyo gihe, benshi muri bo bari bafite imyaka iri hagati ya 16 na 23 bakaba barashyikirijwe polisi, bavanywe mu nzu bari bacumbikiwemo mu mujyi wa Nairobi.

Bagifatwa amakuru akaba yavugaga ko barimo bitegura kujya mu bihugu by’Abarabu, aho bagurwa bakajyanwa gukora akazi ko mu nzu.

BBC