Print

Nyina wa Cristiano Ronaldo yavuze ku bushyamirane bivugwa ko afitanye n’umukazana we Georgina Rodriguez

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2020 Yasuwe: 4392

Georgina Rodriguez ufitanye umwana na Cristiano Ronaldo ndetse unamurerera abandi 3 mu mujyi wa Turin,byavugwaga ko yashwanye na nyirabukwe bapfuye ikintu kitavuzwe.

Madamu Dolores yahakanye aya makuru yavuzwe n’ibi binyamakuru ndetse we yanemeje ko ari n’umukazana we.

Dolores Aviero yavuze ko yababajwe n’aya makuru yavuze ko yahagaritse kuvugana na Georgina umukazana we ndetse ngo yanamufungiye kuri Instagram.

Yagize ati “Nshuti zanjye munkurikira,igihe mpagaritse gukurikira umuntu nta bushake.Nkuko mubizi,nkoresha Instagram mu buryo butari ubwa kinyamwuga,uku niko kuri.Guhagarika gukurikira umukazana wanjye n’abandi bantu byari impanuka.

Nshobora kwibeshya ngakanda ahantu ntabigambiriye.Muhagarike guhimba inkuru,nta gushwana kwabayeho.”

Cristiano Ronaldo na Georgina bari mu rukundo guhera mu mwaka wa 2016 ubwo bahuriraga mu iduka rya GUCCI uyu mukobwa yacuruzagamo.

Georgina Rodriguez ni umunyamideli ukomoka mu majyaruguru ya Espagne mu Mujyi Jaca utuwe n’abantu ibihumbi 13, ni hafi y’umupaka w’Ubufaransa.Nyina yari umunya-Espagne na ho se akaba ari umunya-Argentine.

Muri 2011 ni bwo nyina umubyara, Ana María Hernández yitabye Imana azize impanuka. Se Jorge Rodríguez yafunzwe imyaka 10 azira gucuruza ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Cocaine.

Uyu mukobwa wavukiye mu muryango utari wifashije cyane, mbere yo kujya mu mideli yari umubyinnyi.

Yakuze yumva azaba umubyinnyi ariko kuko ababyeyi batemwereye kwitabira ishuri ryigisha kubyina ahitamo kwibera umunyamideli nk’uko The Mirror ibitangaza.

Mbere y’uko we n’umuryango we bimukira muri Bristol mu Bwongereza,yakoraga nk’umuseriveri mu kabari mu gace bari batuyemo.

Mbere y’uko ahura na Cristiano Ronaldo muri 2016, yakoraga mu iduka muri Espagne ahembwa amapawundi 250 ku cyumweru, yabaga mu nzu ifunganye.

We na Cristiano bahuriye mu iduka rya Gucci aho yakoraga, nyuma bakomeje kugenda bavugana kugeza babaye abakunzi.

Cristiano arusha Rodriguez imyaka 9. Rodriguez yavutse mu 1994 mu gihe Cristiano yavutse mu 1985, gusa aba bombi bavuga ko imyaka ari imibare ntacyo ivuze mu rukundo, icya mbere ari uko abantu baba bakundana.