Print

Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanyiriza mu modoka umukobwa w’umugore we wa 2

Yanditwe na: Martin Munezero 15 December 2020 Yasuwe: 6987

Mu ijoro ryo kuwa 14 ukuboza 2020 nibwo uyu mugabo witwa Chungu yafashwe ari gusambanyiriza mu modoka uyu mukobwa witwa Sinevia wabyawe n’umugore wa kabiri yashatse.

Aba bombi bafashwe n’abagenzi banyuze ku modoka barimo barungurutse babona bambaye ubusa,ibintu byakomeye niko guhita babasohora igitaraganya babajyana ku biro bya polisi barafungwa.

Amakuru aravuga ko uyu aba bantu bombi bamaze igihe kinini basambana ndetse ngo umwana w’imyaka 4 uyu mukobwa aherutse kuvuga ko yabyaranye n’umukunzi we ari uw’uyu mugabo wa nyina bafashwe bari gusambana.

Umugore wa Chungu akimara kumva ko yafashwe ari gusambanya umukobwa we yahise yitura hasi ata ubwenge bamuterura bamujyana kwa muganga aho bamusanganye umuvuduko ukabije w’amaraso.

Bimaze kuba umuco muri Zambia ko abagabo basambanya abakobwa b’abagore bashatse bakabagira abakeba b aba nyina.


Comments

karemangingo Fred 16 December 2020

Muduha inkuru nziza cyane mukomerezaho
Turabashimira