Print

Ingabo za Kenya n’iza Somalia zirarebana ay’ ingwe

Yanditwe na: Martin Munezero 16 December 2020 Yasuwe: 1078

Nk’uko ikinyamakuru Daily Nation cyabitangaje, amakuru yemejwe kandi n’abaturage ndetse n’ubuyobozi muri Mandera, abaturage bamwe batangiye kugira ubwoba ku buryo bamwe banahambiriye utwabo bahunga.

Umuturage witwa Ali Abdille yabwiye iki gitangazamakuru ati: “Twabyukijwe n’abasirikare bari umupaka. Ibintu biteye ubwoba.”

Umuyobozi ushinzwe umutekano muri Mandera utashatse ko Nation imutangariza amazina yagize ati: “Amakuru y’ibiri kubera ku mupaka turayafite gusa ni ikibazo kigomba gufatirwa icyemezo n’ibiro bikuru i Nairobi.”

Mu gitondo cy’uyu wa 15 Ukuboza 2020 ni bwo Minisitiri w’Itumanaho wa Somalia, Osman Dubbe yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko umubano w’ibihugu byombi uhagaze bitewe n’uko Kenya ngo ibivangira mu bibazo, ikavogera n’ubusugire bw’igihugu cyabo.

Ni icyemezo Guverinoma ya Somalia ifashe nyuma y’aho Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya aherutse kwakira i Nairobi Perezida wa leta ya Somaliland ishaka kwiyomora kuri Somalia, Muse Bihi; iki gikorwa kikaba cyarayibabaje cyane.

Igikorwa cyo kohereza ingabo n’ibikoresho by’intambara ku rubibi rutandukanya igihugu n’ikindi ni kimwe mu bimenyetso by’umwuka w’intambara uba ututumba. Akenshi iyo kibayeho, igihugu bihana imbibi nacyo cyohereza ingabo zacyo n’ibikoresho mu buryo busa no guhangana no gukangana, rimwe na rimwe bushobora kuvamo intambara yeruye.