Print

Minisitiri w’Ubuzima yahishuye impamvu akarere ka Musanze kashyiriweho ingamba zihariye zo kwirinda Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2020 Yasuwe: 1644

Yagize ati “Twakoze isuzuma mu bigo by’amashuri,muri za gare,mu nsengero ari naho mu bushakashatsi bwakozwe mu cyumweru gishize,bwagaragaje ko muri Musanze hari ikibazo cyihariye.Mu bantu 100 twasuzumye nta gahunda twahanye nabo,ugahura nawe uti “hagarara aho turashaka kumenya ko udafite Covid-19.Twasanze abantu 13% baranduye iki cyorezo.

Mu mikurikiranire y’indwara z’ibyorezo,iyo ufite ikibazo ukurikirana,ukabona imibare iteye gutyo ko ikibazo cyamaze gufata indi ntera mu baturage ariyo mpamvu mwabonye muri Musanze hafashwe ingamba zihariye.Mu yindi mijyi,uturere n’ahandi,mu bantu 300 twasuzumye twasanze nta wanduye.Ahandi twabonye nta bwandu bukabije.”

Mu ngamba zihariye zafatiwe Umujyi wa Musanze harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo mu gihe ahandi zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro, harimo kandi ko inama zibujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2020.

Izi ngamba zigena kandi ko muri uyu mujyi imihango yo gushyingura itagomba kurenza abantu 30 mu gihe mu bindi bice by’igihugu ari 50.

100 twafatiye ibipimo abasaga 13 bagaragaweho ibimenyetso bya COVI19. Minisitiri Dr Ngamije avuga ko iki cyorezo cyanabonetse cyane mu bakozi bo mu mahoteli, ari nawo mwihariko uri I Musanze utasanga mu bindi bice by’igihugu.

Minisitiri Ngamije yatangaje ko mu bitaro bya Kanyinya hari abarwayi 6 bari kongererwa umwuka gusa yavuze ko batarembye cyane kuko hari ubwo umuntu aremba bikaba ngombwa ko ashyirwamo n’ibyuma imbere bimufasha guhumeka.

Yavuze ko buri intara ifite ibitaro byo kwita ku barwayi ba Covid-19 ndetse ngo bafite ibitanda 300 bashaka kongera bikaba 400.

Yavuze ko mu barwayi 739 bari kwitaho 60% bari mu ngo,ahabugenewe mu magereza n’ahandi hihariye aho batahura n’abantu ngo babanduze.