Print

Dr Tedros umuyobozi wa OMS ari gushinjwa ibyaha birimo Jenoside

Yanditwe na: Martin Munezero 16 December 2020 Yasuwe: 4263

Steinman yashinje Tedros kuba yari umwe mu bayobozi batatu bari bashinzwe inzego z’umutekano za Ethiopia zakoreye ’ubwicanyi’ n’iyicarubozo abanya-Ethiopia’.

Icyo gihe Tedros yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu kugeza mu 2016, igihe ishyaka rye rya Tigray People Liberation Front ryari ku butegetsi.

Dr Tedros yanabaye Minisitiri w’Ubuzima wa Ethiopia kuva mu 2005 kugeza 2012 mbere yo gutorerwa kuba umuyobozi mukuru wa OMS muri 2017.

Steinman wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2019, yatanze ikirego asaba ko Tedros yakurikiranwaho Jenoside n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye.

Yavuze ko Tedros ’ari mu bantu bafashe ibyemezo bikomeye mu bikorwa by’umutekano birimo kwica, gufunga nta mpamvu no kwica urubozo abanya-Ethiopia’ nk’uko ikinyamakuru The Times kibitangaza.

Steinman yavuze kandi ko umuyobozi wa OMS yagenzuye ’ubwicanyi, bigahungabanya ku mubiri ndetse no mu mutwe, abo mu bwoko bwa Aba-Amhara, Konso, Oromo na Somaliya bagamije kurimbura ayo moko yose cyangwa igice cyayo.

Yavuze ko mu gihe cy’imyaka ine Tedros yabaye muri guverinoma ya Ethiopia, cyaranzwe n’ibikorwa byibasiye inyoko muntu.

Guhera mu Ugushyingo 2015, mu turere twa Oromia na Amhara hadutse imyigaragambyo ikomeye, birangira inzego zishinzwe umutekano ziroshye mu bigaragambyaga zicamo 500 nk’uko bitangazwa na Human Rights Watch.

Dr Tedros yashinjwe Jenoside, nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Gen Berhanu Jula, amushinje gutera inkunga ingabo z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi zo mu karere ka Tigray akomokamo.

Tedros ahakana ibirego n’amakosa ayo ari yo yose, akavuga ko nta ruhande na rumwe abogamiyeho rutari urw’amahoro.