Print

Umugore yaciwe mu muryango we kubera izina yifuza kwita umwana agiye kubyara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2020 Yasuwe: 4496

Rimwe na rimwe abantu bakunze gutotezwa n’imiryango yabo ndetse bakanacibwa kubera ko bafashe imyanzuro itandukanye n’ugushaka kwabo ari nabyo byabaye kuri uyu mugore wandikiye ikinyamakuru Reddit.

Uyu mugore w’imyaka 27 yavuze ko we n’umugabo we w’imyaka 25 bitegura kubyara umwana w’umukobwa ndetse bahisemo kumwita Romelia.

Uyu mugore yavuze ko akimara kubwira umuryango we ko azamwita iri zina,bose bararakaye bamubwira ko atagomba kujya gusangira nabo Noheli naramuka atarihinduye.

Yagize ati “Umwana wacu twamwise Romelia tubikomoye ku mpine y’amazina y’abari bagize imiryango yacu barimo Romana na Camelia.

Twabanje gutinya ko iri zina ritabaho ariko twakoze ubushakashatsi dusanga rikomoka mu Butaliyani.Yaba njye cyangwa umugabo wanjye ntawe ufite aho ahuriye n’Ubutaliya ndetse abakobwa bo mu gihugu cyacu bakunze kwitwa ba Isabella, Lucia, Alessia, Luna, n’abandi.Dutekereza ko umwana wacu ntacyo bizamutwara kwitwa Romelia.”

Ababyeyi banjye bagiye impaka ku izina Camelia kubera ko ari irya nyogokuru wapfuye mu myaka 2 ishize ariko turacyamukumbuye cyane.”

Ku rundi ruhande,Romana n’izina rya mubyara w’umugabo w’uyu mugore wahitanwe na Kanseri akiri muto.Uyu mugore yabwiwe n’abagize umuryango we ko uyu mwana akeneye izina rigezweho.

Yagize ati “Umuvandimwe wanjye yambujije kwita umwana izina rihuye n’ay’abantu bapfuye atazahura nabo.Yongeyeho ko iryo zina ari iry’abantu bashaje ko akeneye irigezweho kugira ngo bagenzi be batazamwibasira ubwo azaba akuze.

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo gufunga umutwe akanga guhindura iri zina ateganya kwita umwana we,abagize umuryango we batangiye kumucikaho ndetse banamusabye kuzahina akarenge kuri noheli ntazahure nabo ngo basangire.