Print

Inzu yitaruye cyane kurusha izindi yubatswe n’ushaka guhunga imperuka ya zombies yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2020 Yasuwe: 8571

Iyi nzu yitaruye iri ku kirwa cya kure mu mazi,bivugwa ko yubatswe n’umuherwe wari ugamije kuzayihungiramo igihe isi yaba itewe n’ibinyamaswa bigaragara cyane mu mafilimi birya abantu bya Zombie.

Iyi nzu iri kuri iki kirwa cya Elliðaey mu majyepfo y’igihugu cya Iceland imaze imyaka 100 yubatswe ndetse iracyakomeye.

Iyi nzu ikomeje gutuma abantu benshi baterana amagambo kuko hari abavuga ko icumbitsemo imyuka idasanzwe.

Hari amakuru avuga ko iyi nzu yubatse yonyine ku kirwa hagati mu Nyanja ,yahawe umuhanzi witwa Bjork.

Hari n’abandi bamaze imyaka myinshi bavuga ko iyo nzu itabaho kugeza ubwo umwe mu banyamakuru ayisuye agashyira hanze amafoto yayo.

Ikirwa cya Elliðaey, kiri mu bigize Vestmannaeyjar archipelago ndetse ngo cyarirengagijwe kuko cyamaze imyaka 300 nta muntu ugituyeho.Abantu basura iyi nzu bagatungwa no kuroba,korora no guhiga.

Icyakora iyi nzu nta muriro,amazi ndetse ngo ikoreshwa cyane n’abahiga inyoni za puffins.