Print

Jose Mourinho yagendeye muri Boot y’imodoka nyuma yo kwirukanwa muri Chelsea kubera impamvu itangaje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2020 Yasuwe: 3516

Jose Mourinho yirukanwe nabi mu kiragano cya kabiri nk’umutoza wa Chelsea cyarangiye muri 2015 kuko iyi kipe yayirukanwemo iri ku mwanya wa 16 irusha inota 1 ikipe yari mu murongo w’izimanuka.

Nyuma yo gutsindwa imikino 9 muri 15 yari imaze gukinwa muri Premier League,ubuyobozi bwa Chelsea bwananiwe kwihanganira Jose Mourinho wari wabahaye igikombe mu mwaka wari wabanje niko kumwirukana.

Ababyibuka neza,Mourinho yagiye mu bihe bibi nyuma yo gushwanira ku mukino n’uwari umuganga mukuru wa Chelsea icyo gihe witwa Eva Carneiro ahita anamwirukana ku kazi.

Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko ubwo Mourinho yirukanwaga kuwa 17 Ukuboza 2015,nk’icyamamare yanze kwiyereka itangazamakuru niko kwinjira muri boot y’imodoka y’uwari umutoza w’abanyezamu we witwa Silvino Louro,asohoka bucece aragenda.

Abanyamakuru biganjemo abafotora bari bategerereje ku muryango kugira ngo abahe amakuru ariko yanze kubikora agenda nabi kugira ngo abacike.

Mourinho yirukanwe nyuma y’inama y’iminota 10 yabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Cobham arangije yanga ko isi yose ibona isura ye ababaye.

Mourinho ntiyamaze igihe mu bushomeri kuko yahise ahabwa akazi muri Manchester United asimbura Louis Van Gaal wari umaze kwirukanwa.