Print

Jose Mourinho yavuze amagambo yabwiye Jurgen Klopp nyuma yo gutsindwa agatuma bashwana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2020 Yasuwe: 2324

Igitego cya Roberto Firmino ku munota wa 89 w’umukino cyahesheje Liverpool amanota 3 imbere ya Tottenham ya Jose Mourinho yari iyoboye shampiyona ariko ikaba yasimbuwe n’iyi Liverpool.

Mourinho nk’ibisanzwe ntiyatinye guhisha ko atewe agahinda no gutsindwa uyu mukino aho yahise yegera mugenzi we Klopp amubwira amagambo atamushimishije.

Uyu munya Portugal wahinduye bikomeye isura ya Tottenham,yavuze ko yabwiye Klopp ko ikipe ye yari nziza kurusha iye nubwo yatsinzwe ariko muri iki kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko imyitwarire ya Klopp mu mukino ari mibi cyane ndetse atajya ayihanirwa.

Mourinho yagize ati “Ikipe nziza niyo yatsinzwe gusa yabihakanye.Ni igitekerezo cye.Ku rundi ruhande,ndamutse nitwaye nkuko yitwara ku murongo w’abatoza,ntabwo nahaguma.”

Tottenham yabonye amahirwe 3 y’ingenzi arimo 2 yahushijwe na Steven Bergwijn n’ubundi buryo bwiza bwahushijwe na Harry Kane ku mupira yateye n’umutwe ukarenga izamu nyuma yo kwidunda.

Mourinho akimara gutsindwa yakomeje ati “No kunganya ntibyari kudushimisha kuko twari hariya dushaka gutsinda.Mu mikino ikomeye nk’iriya ugira igiciro wishyura.Natekerezaga ko turi bubone inota rimwe.

Nyuma niryo nota twaribuze,birababaje cyane.Urebye uko ikipe yitwaye nishimiye uko yakinnye kandi twari dufite gahunda yo gutsinda.”

Klopp yishimiye uko ikipe ye yitwaye by’umwihariko abakinnyi be bakiri bato barimo Rhys Williams na Curtis Jones.

Ati “Wari umukino ukomeye.Twahuye n’ibihe bikomeye ariko twari dukwiriye amanota 3.Abasore banjye bitwaye neza.Umutwe wa Bobby wari udasanzwe.”


Mourinho yabwiye Klopp "ko ikipe nziza ariyo yatsinzwe" nyamara yaruhijwe bikomeye