Print

Perezida w’u Burundi yatumije igitaraganya inama y’ umutekano

Yanditwe na: Martin Munezero 17 December 2020 Yasuwe: 3031

Iyi nama nk’uko amakuru ahari abivuga yabereye mu Mujyi wa Gihanga mu Ntara ya Bubanza, mu Burengerazuba bw’amajyaruguru y’igihugu ngo hakaba harebwe uko umutekano wifashe mu gihugu.

Mu bagombaga kwitabira iyi nama harimo abo mu gisirikare (FDNB) igipolisi (PNB), Minisitiri w’ubutabera n’abayobozi mu zindi nzego nk’uko Taarifa ibitangaza.

Ahabereye iyi nama ni mu gace kegereye Congo-Kinshasa, ahamaze iminsi hari ibitero by’inyeshyamba za RED-TABARA, ahagiye hagabwa ibitero.