Print

Perezida Museveni yahinduriye imirimo umuhungu we

Yanditwe na: Martin Munezero 17 December 2020 Yasuwe: 2628

Kuva muri 2017 Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Museveni, yari Umujyanama we wihariye mu bijyanye n’ibikorwa byihariye, inshingano yahawe nyuma yo kuzamurwa mu ntera avanywe ku ipeti rya Maj Gen.

Kuri ubu rero uyu akaba yagizwe umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kumurinda se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Special Forces Command (SFC) n’umujyanana we wihariye mu by’umutekano.

Si ubwa mbere Muhoozi ayoboye SFC kuko mbere y’uko ahabwa inshingano zo kugira inama Museveni yari asanzwe ari umuyobozi w’uriya mutwe kuva mu mwaka wa 2008.

Gen Muhoozi yasimbuye kuri ziriya nshingano Maj Gen James Birungyi woherejwe mu bikorwa byihariye mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Mu yandi mavugurura, Perezida Museveni yirukanye ku mirimo Maj Gen Sabiiti Muzei wari Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda, amusimbuza Maj Gen Paul Lokech.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso yavuze ko Maj Gen Muzei yasubiye gukorera ku kicaro gikuru cy’ingabo za Uganda, mu gihe IGP Martin Ochola Okoth yahawe inshingano zo gukomeza kuyobora Polisi ya Uganda.