Print

Abakinnyi ba APR FC basubiye mu miryango yabo bari mu modoka nziza cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2020 Yasuwe: 4577

Saa kumi z’umugoroba nibwo abakinnyi bose ndetse n’abakozi bareberera ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe basohotse muri Hotel ya Diana Fossey Nyiramacibiri iri i Gisenyi basubira mu ngo zabo nyuma yo kubona ibisubizo bya COVID-19, mu gihe bategereje itangazo rya Minisiteri ya siporo ribagarura mu kazi.

Shampiyona y’umupira w’amaguru 2020-21 yahagaritswe ku Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza, nyuma y’iminsi APR FC ikinnye umukino w’umunsi wa gatatu ari nawo wari uwayo wa mbere yatsinzemo Kiyovu Sports igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, kigaruka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko Shampiyona izasubukurwa vuba bitewe n’aho ibiganiro na FERWAFA bigeze.

Yavuze ko kandi ibyo bizagerwaho mu gihe iri Shyirahamwe rizaba ryagaragaje uburyo buhamye bwo kurinda abakinnyi n’abatoza no gukumira ubwandu bwagaragaye mu makipe.

Ati “Urwego rushinzwe umupira w’amaguru umunsi ku wundi, nk’uko twabibasabye barimo gusubiramo amabwiriza n’ingamba bita ku ngingo imwe ku yindi ndetse bakazashyikiriza inzego za Leta zishinzwe kurwanya COVID-19 uko izo ingamba zizubahirizwa.”

“Umwihariko hano ni uwo kurinda cyane no gukumira ubwandu mu bakinnyi, no mu bandi bakozi b’ikipe ndetse n’abandi barebwa n’iyi Shampiyona. Hagomba kugaragara uburyo hazabaho gukumira ubu bwandu n’uburyo umwiherero uzasubukurwa kuko warahagaze. Byose ni ingamba bagomba kugaragariza urwego rwa Minisiteri, bakabitugaragariza, noneho tukabona kubyigaho n’izindi nzego zibishinjwe. “

Yakomeje agira ati “Igihe bazaba babitugejejeho nibwo tuzabyigaho nabo bakabona igisubizo, ariko Shampiyona yo izasubukura vuba nkurikije ibiganiro bimaze iminsi biri hagati yacu n’urwego rushinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Amakipe umunani yamaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19, yatangajwe na Minisiteri ya Siporo, ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Marines FC, Musanze FC, Rutsiro FC, Amagaju FC na Rutsiro FC.





Source:APR FC Website