Print

Nyanza:Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yarezwe n’umunyeshuri umushinja kumukorakora no kumusoma ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2020 Yasuwe: 3751

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ruri mu Karere ka Nyanza rwasubukuye urubanza ruregwamo Twahirwa Nikodemu Umuyobozi w’Ishuri rya Ecole des Science St Louis de Montfort Nyanza uburana ari hanze, yarezwe n’Ubushinjacyaha ibyaha birimo guhoza ku nkeke abo bigishanya biganisha ku mibonano mpuzabitsina, n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.

Iburanisha riheruka ni iryo ku wa 05 Ugushyingo 2020 aho n’urubanza rwari rwapfundikiwe rugasomwa taliki 30 Ugushyingo 2020 biba ngombwa ko rwongera kuburanishwa kuri uyu wa 17 Ukuboza 2020 bitewe n’uko Ubushinjacyaha bwavuze ko bwabonye ibimenyetso bishya, bubyongera muri system ihuza ababuranyi n’Urukiko.

Bimwe mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwongeye muri System harimo ibaruwa igizwe ni ubuhamya yanditswe n’umunyeshuri (amazina ye yavuzwe mu rukiko), yumvikanamo ko uwo yasoreje amasomo muri Ecole des Science St Louis de Montfort Nyanza muri 2018 yahohotewe, “ngo yakorewe ibikorwa biganisha ku kumusambanya”.

Muri macye iyo baruwa igira iti:

“Nshingiye ku byo nasomye mu itangazamakuru ndagira ngo ngire icyo mvuga ku Muyobozi w’ishuri Twahirwa Nikodemu, nigeze gusohorwa mu ishuri kuko nta mafaranga y’ishuri nari naratanze, maze Umuyobozi w’ishuri (Nikodemu) anjyana mu biro bye arankorakora ku kibuno, aranansoma ku munwa gusa njye nkagerageza kumwikuraho ku bw’amahirwe ndamucika ndirukanka. Icyo gihe nabibwiye Prefete (nta kihakora) anyizeza umutekano wanjye, mbibwira ababyeyi n’ushinzwe amadini n’amatorero mu kigo nirirwa ndira.”

Muri iyo baruwa yanditswe n’uwo munyeshuri asoza asaba ubutabera bukwiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubuhamya bw’uwo munyeshuri bugaragaza uko abanyeshuri bafatwaga kandi ko Umuyobozi w’ishuri (Nikodemu) yabahohoteraga ababuza uburyo, abasaba ko basambana bibanjirijwe no kubakorakora ku mabere no kubasoma, birimo icyaha bamureze cyo “Guhoza ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina” ngo byanakorwaga no ku bakozi b’ishuri.

Uregwa ati “ibyakozwe ni akagambane”

Twahirwa Nikodemu ahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha yavuze ko ibaruwa yanditswe n’uwo munyeshuri yayandikishijwe n’abamureraga barimo umunyamabanga w’ishuri (Secretaire) wumvikanye mu Rukiko avuga ko umuyobozi w’ishuri yagiye ashaka kumukubita).

Akavuga ko uwo munyeshuri wari usanzwe ugira ikibazo cy’uburwayi Secretaire bari bafitanye ubucuti bukomeye kuko bahoranaga amujyana muri archives z’ikigo.

Nikodemu avuga ko yajyaga amwirukana mu kandi kanya akaba yongeye kumubona kuko Secretaire yari yaramutonesheje.

Ati “Sinshidikanya ko iyo baruwa ari Secretaire wayimwandikishije kuko n’abakinnyi ba film ntibashobora kuyikina, kuko ari ibinyoma byose. Ni akagambane k’abandega bakoze itsinda ryo kwirirwa bansebya banambeshyera.”

Me Munyemana Oscar wunganira Nikodemu yisunze ingingo z’amategeko avuga ko iyo baruwa uwayanditse atagaragaza uwo yandikiwe, akemeza ko batazi aho yavuye kandi uko yatanzwe binyuranije n’amategeko, agasaba ko iteshwa agaciro.

Ati “Byaratubabaje biranadutangaza ntabwo Ubushinjacyaha bwari bukwiye guha Urukiko iyo baruwa kuko itanujuje ubuziranenge, kuko n’uwayanditse ntiyavuze uwo igomba guhabwa.”

Ubushinjacyaha bwisunze ingingo z’amategeko bwasoje busaba Urukiko ko ibyo burega Twahirwa Nikodemu bimuhama, akaba yafungwa imyaka 4 n’amezi abiri, agatanga n’ihazabu ya miliyoni imwe (1000 000Frw).

Twahirwa Nikodemu we asaba kugirwa umwere kuko abamurega ari bo Niyonkiru Castro Issa (Umwarimu), Nirerere Valentine (Umwarimu), Ngiruwonsanga Abdoulkarim (Animateur), Imaniragena Ferikura (Yari Animatrice ubu ntakihakora), bananiranye kuva yatangira kuyobora ishuri mu 2017 na mbere yaho.

Akavuga ko n’uwo yasimbuye ku buyobozi bari baramunaniye. Isomwa ry’urubanza rizaba ku wa 05 Mutarama 2021.

Inkuru ya UMUSEKE


Comments

cyamatare 18 December 2020

Aha birasaba ubushishozi kuko ndumva uyu muyobozi wikigo afiranye ikibazo nabo bakorana,kdi bakoze itsinda numva hakorwa iperereza ryimbitse kuri iryo tsinda ndetse bakareba imyitwarire yabo mbere yuko uwo muyobozi wishuri ahayobora,naho iby’ihohotera rishingiye kugitsina ndabona nta fact simusiga ihari uriya mubyeshuri ashobora kuba yarakoreshejwe