Print

Bernd Leno yanenze bikomeye bagenzi be bakinana anagaragaza intege nke za Arteta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2020 Yasuwe: 1957

Arsenal iri mu makipe ashobora kumanuka muri uyu mwaka w’imikino iramutse ikomeje gukina umukino mubi iri gukina uri korohereza amakipe bahanganye kuyitsinda byoroshye ndetse ikabona amakarita atukura kuri buri mukino.

Umunyezamu Leno ntiyatinye kunenga mu buryo bweruye bagenzi be ndetse ananyuzamo yerekana amakosa y’umutoza Arteta nubwo yavuze ko ariwe ukwiriye gutoza Arsenal.

Yagize ati “Urebye ukuntu tugenda mu kibuga,ikosa rikomeye n’iry’abakinnyi.Ngomba kubivuga mu by’ukuri.Turakora amakosa,turahabwa amakarita atukura nta gahunda dufite mu kibuga.Ibi n’ibintu twavuzeho inshuro zirenga 100 ariko abakinnyi ntabwo bafite ubushake.

Ntabwo umutoza ari ikibazo mu rwambariro,nta n’umunenga.Turinenga ubwacu kandi abakinnyi bose bazi ko aribo kibazo.

Nubwo uyu munyezamu yagerageje kuvugira Arteta,yageze nyuma yivamo avuga ko uburyo ikipe iri gukina muri iyi minsi buri hasi ndetse ko n’uburyo bwo gushaka intsinzi bukenye.

Yagize ati “Nibyo,urebye ku mibare,dukeneye ibitego.Abashaka ibitego sibo kibazo.Turakina umukino ugenda gahoro bigafasha amakipe duhanganye ndetse bituma tunanirwa kubona ibitego.

Twateye imipira myinshi imbere y’izamu rya Tottenham ariko twabuze umukinnyi uca mu rihumye ubwugarizi bwa Tottenham.Nabyo birakomeye.Ntabwo turi kubonana byihuse mu kibuga.Muri rusange turakina umukino ugenda gake bigatuma dukora amakosa adakenewe.

Dufite umusaruro mubi cyane n’imikinire mibi.Ubushake buri hasi,nta kinyabupfura,nta cyizere twifitiye.Hari impamvu nyinshi ziri gutuma dutsindwa.Turabiganiraho imbere kandi dukwiriye gukemura ikibazo vuba.”