Print

Wa mwana watoraguwe n’umugiraneza yenda gupfa yatangiye guca ibintu kubera impano afite yatangiye kumutunga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2020 Yasuwe: 5695

Iyi foto yashyizwe hanze n’umugore witwa Anja Ringgren Lovén washinze umuryango ufasha witwa DINNødhjæl nyuma yo kumutora aho bari bamutaye.

Hope yatawe n’ababyeyi be mu gace kitwa Eket muri Nigeria bamushinja ko ari umurozi ndetse ko nta kintu bagezeho nyuma yo kumubyara.

Madamu Anja wamureze yagize ati “Hope yari amerewe nabi cyane ubwo twamutabaraga.Yari yaragaburiwe nabi ndetse arwaye indwara nyinshi.Mu byumweru 2 ari kwa muganga,yari amerewe nabi ku buryo twibazaga niba azakira cyangwa azapfa.”

Anja amaze imyaka 8 afasha abana batawe n’ababyeyi babo aho kuri ubu afite 300 barimo na Hope.Muri aba bana harimo 76 bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba biganjemo abakobwa batotejwe,abasambanyijwe n’abashyinguwe ari bazima n’ababyeyi babo gito.

Kuva muri 2016,Hope yitaweho n’uyu muryango washinzwe na Madamu Anja ndetse kuri ubu wamujyanye mu ishuri aho ngo afite impano ikomeye yo gushushanya ndetse nkuko amafoto abigaragaza,uwari ugiye gupfa ubu yarahindutse bikomeye.

Anja yagize ati “Hope afite ubuzima bwiza kandi yatangiye kujya ku ishuri.N’umuhanga cyane ndetse akunda cyane gushushanya no guhimba ibintu bishya.Afite impano idasanzwe mu gushushanya ndetse n’ibishushanyo yakoze byatangiye kugurishwa.Ubu dusigaye tumwita Picasso muto.

Hope ntiyabonye ababyeyi be bamutaye ndetse n’uyu muryango nta mbaraga washize mu kubashaka.

Anja yavuze ko iyo Hope abonye amafoto y’ukuntu yatoraguwe ameze ngo aramusetsa cyane ndetse ngo “yavukanye impano idasanzwe yo kubabarira aho ngo bamureze bamurinda kwanga ababyeyi be gito bamutaye.






Hope yatangiye gukorera amafaranga mu gushushanya kandi atarageza no ku myaka 10


Comments

B Vincent 18 December 2020

Uyu mugore aaramutse yihannye, ashobora kuzabona ubugingo bw’iteka..
Ba Pasitori, Bishops, Reverends benshi bakaribura.