Print

Reba inzira y’urukundo rwa Martin na Ingabire bahuriye ku nshuti bari bagiye gusura bagahita batangira gukundana

Yanditwe na: Martin Munezero 18 December 2020 Yasuwe: 2598

Urukundo ni inzira ndende isaba uwayitangiye kugira ubwitange no gutegereza, hari benshi barutekereza nk’ikintu cyoroshye gusa siko biri. Ibi birushaho gukomera iyo ari urukundo ruganisha ku kubana kuko rusaba guhuza imbamutima z’abantu babiri.

Hari abatangira bataziranye, urukondo rwabo rugakomera, hari n’abatangira basanganywe nk’inshuti bikarushaho kuba byiza ko babanye no mu buzima bw’urukundo.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho urugendo rw’urukundo rwa Logan Martin na Ingabire Solange, bamenyanye bahuriye mu rugo rw’inshuti yabo nk’abashyitsi bikarangira bakundanye ndetse bakabana.

Logan avuga ko yari afitanye gahunda n’inshuti ye yayihamagara agasanga undi yabonye abashyitsi birangira yiyemeje kujyayo.

Muri aba bashyitsi yasanze mu rugo rw’inshuti ye hari harimo Ingabire. Logan akigerayo avuga ko yafashwe n’ubwiza bw’uyu mukobwa aramuganiriza birangira bahanye nimero.

Nyuma yo guhana nimero, Logan ntiyigeze asinzira, yaraye kuri telefone aganira n’inkumi yari yabonye.

Kuva mu ma saa tanu y’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo bari kuri telefone, ni ijoro Logan avuga ko atazibagirwa.

Bukeye bw’iri joro, bahise biyemeza kwihuza. Barahuye baraganira buri wese arataha ibiganiro bisubira kuri telefone.

Ibiganiro byo kuri telefone, Ingabire yatangiye atabishaka ariko birangira abikunze.

Ati”Mbere byarangoraga nkumva ari no kumvuna, rimwe nkamubwira ko mpuze, ariko kubera ko arii umuntu ukunda kuganira natangiye kumwiyumvamo ariko nkanga kubimwereka.”

Ingabire avuga ko byagiye bikura, ku buryo n’igihe cyageze baba batavuganye akumva ko haba hari ikintu kidasanzwe cyabaye.

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa bahuye, Logan yatinyutse kubwira Ingabire ko amukunda.

Aba bombi bahuriza ko ubwa kabiri bahura wababereye umunsi wa mbere bahoberanye amarangamutima arabafata birangira Logan abwiye Ingabire ko amukunda.

Igisubizo kukibona byasabye Logan gutegereza hafi ukwezi kose, nubwo yari yaramaze kubona ko na Ingabire abirimo.

Nyuma yo kwemeranya gukundana, bamaze umwaka wose bari mu munyenga w’urukundo, maze ku munsi w’amavuko wa Ingabire, Logan ahuza ibirori yambika impeta umukunzi we.

Nyuma y’umwaka amwambitse impeta nibwo aba biyemeje gukora ubukwe.

Byari ibirori bikomeye byabereye muri Camp Kigali, ubukwe bwa Logan na Ingabire bwatashywe n’abarenga 800.

Logan amaze kubaka avuga ko byamusabye igihe kugira ngo atangire kumva ko ari umugabo ati” amezi abiri ya mbere uba utariyumvisha ko uri umugabo.“

Nubwo benshi bumva ko iyo bamaze kubaka urugo ibibazo biba bishize, Logan yongera kubakebura ababwira ko urugo rusaba kwihangana.

Solange na we avuga ko bisaba ubushake bwo kubaka kugira ngo urugo rwawe rukomere.

Urukundo ruranezeza kuko bituma imbamutima z’umuntu zizamuka ariko biba byiza iyo ukunda ugukunda. Ubuzima bwiza, urugo rwiza biva mu guhuza n’uwo mwashakanye.

Yaba Logan cyangwa Ingabire bahuriza ku kuba urugo atari ijuru rito nkuko bivugwa ahubwo bagahamya ko ari irindi shuri.

Logan yagize ati”urugo ni ukuvuga ko ari ikintu ugiye kwigiramo, rugufasha mu iterambere ariko rwongera inshingano zigufungura amaso n’ubwonko bigatuma iterambere ryawe ryihuta.”

Ingabire we yagize ati”Abakobwa benshi usanga bavuga ko bakiri bato, nta muto utakubaka[…] kubaka bisaba kubitekereza gusa, kuko iyo wabishyize muri gahunda byikora cyane.”

Ikindi bahurizaho ni uko kubaka bisaba kwihangana, ariko bahamya ko Imana ibitangiramo umugisha.