Print

Ubuzima buhenze cyane Neymar Jr abamo I Paris burimo inzu akodesha arenga miliyoni 12 FRW ku kwezi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 December 2020 Yasuwe: 5560

Neymar Jr w’imyaka 28 yavuye mu mujyi wa Barcelona yerekeza I Paris kugira ngo akomeze gushimangira izina rye mu yindi kipe cyane ko I Catalonia yari mu gicucu cya Messi.

Uyu mukinnyi ufite amasezerano azamugeza muri 2021,amaze kumenyera mu mujyi wa Paris kuko afite iyi nzu nziza cyane abamo,afite akabyiniro gahenze cyane aryoherezamo kimwe na Resitora yo ku rwego rwo hejuru.Iyi nzu abamo ifite agaciro ka miliyoni 6.5 z’amapawundi.

Muri 2017,nibwo Neymar Jr yinjiye muri iyi nzu y’amagorofa 5 ndetse ihenze cyane.Iyi nzu yubatswe mu mwaka wa 1950 ikaba ari mu birometero birenga 10 uvuye mu mujyi wa Paris rwagati.

Iyi nzu ifite pisine mu buvumo bwayo ndetse ubusitani bwiza bwayo butuma uyu mukinnyi yumva amahumbezi iyo atari mu kibuga.

Muri iyi nzu kandi harimo sauna,ubwogero bw’abanya Turkia ndetse ifite icyumba kinini uyu mukinnyi akiniramo imikino ya Playstation ndetse ni nacyo akoreramo ibirori n’inshuti ze cyane ko ngo uyu mukinnyi afite itsinda ry’abantu 10 bakuranye muri Brazil babana.

Iyi nzu Neymar Jr abamo,bivugwa ko yahoze ari iy’umukinnyi wa filimi witwa Gerard Depardieu.

Ntabwo iyi nzu ari iya Neymar Jr kuko ayikodesha buri kwezi ibihumbi 12,800 by’amapawundi n’ukuvuga asaga miliyoni 13 FRW.

Ku isabukuru ye y’imyaka 28,Neymar Jr yakoreye isabukuru y’amavuko mu kabyiniro kitwa YOYO gahenze cyane gaherereye muri metero nke uvuye ku munara wa Eiffel.Abayitabiriye bari bategetswe kwambara imyenda y’imyeru.

Ku bijyanye n’ibyokurya,Neymar Jr akunda kurira muri resitora yitwa BOTECO y’abanya Brazil,aho ifunguro rigura amapawundi asaga 12.

Neymar Jr kimwe n’abandi bakinnyi b’ibyamamare,akunda imodoka zihenze zirimo Ferrari zitandukanye,GTC4 Lusso igura £250,000 na 455 Italia igura £165,000.

Hari amakuru avuga ko Neymar Jr afite indege yitwa Cessna 680 jet yaguze miliyoni 6 z’amapawundi.Iyi ndege yatwara abantu 12 ndetse ngo ishobora kugenda ibirometero birenga 3,190.