Print

APR FC yamaganye ibirego yashinjwe na FERWAFA byo kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 December 2020 Yasuwe: 1089

Mu nkuru ifite n’ibihamya APR FC yashyize ku rubuga rwayo,yavuze ko ibyavuzwe ko yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 igakina imikino ya gicuti idafite uruhushya,itanapimishije abakinnyi bayo ari ukubeshya cyane ko n’ibirenzeho yanapimishaga n’andi makipe babaga bagiye guhura.

Iyi nkuru igira iti "Nta na rimwe APR FC yakinnye imikino ya gicuti n’andi makipe itabisabye ababishinzwe kandi ikabiherwa uburenganzira ngo ikine. Inzandiko zose twanditse kandi zikakirwa n’ababishinzwe ziri muri iyi nkuru, nta kuntu rero abari bashinzwe gutanga uburenganzira bahitamo kuvuga ko mu mikino 11 harimo 3 twakinnye tutabisabye kandi inzandiko zibisaba barazihawe bakanazakira. Niba atari ibindi byihishe inyuma, APR FC ibona urujijo ari aho ruhera.

Inkuru zatambukijwe nabi ko ngo na APR FC yaba itarubahirije ingamba zo kurwanya no kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19 sibyo kuko ibimenyetso bihari abifuza ukuri bakubona batarushye. Kuva mu ntangiriro yo kwitegura CAF Champions League kugera tariki ya 16 Ukuboza 2020, abakinnyi n’abakozi ba APR FC bagiye bapimishwa kenshi byongeye dupimisha n’amwe mu makipe twakinnye mu mikino ya gicuti."

Ku wa 13 Ugushyingo, FERWAFA yafatiye ibihano amakipe atanu arimo APR FC, Rayon Sports, Rutsiro FC, Rwamagana City FC na Alpha FC kubera ko yakinnye imikino ya gicuti nta ruhushya yabisabiye.

Ikipe y’ingabo yaciwe amande ya miliyoni 1 Frw ku mikino itatu ya gicuti mu gihe andi makipe yose yasabwe kwishyura ibihumbi 500 Frw.

Imwe mu mikino itatu APR FC yahaniwe, harimo ibiri yahuyemo na Rwamagana City FC ndetse na Rutsiro FC umunsi umwe, ku wa 31 Ukwakira 2020.

Inkuru ya APR FC yakomeje igira iti "Mu rwego rw’igenzura ryakozwe na FERWAFA hasurwa amakipe ngo hagenzurwe uko akomeje kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuwa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo saa yine za mu gitondo Komiseri ushinzwe komisiyo y’ubuzima mu ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Dr Hakizimana Moussa yasuye ikipe ya APR FC mu mwiherero i Shyorongi mu rwego rwo kureba ko yujuje ibisabwa bikubiye mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 yahawe amakipe kugira ngo abe yatangira imyitozo.

Dr Moussa nyuma y’urwo ruzinduko rw’akazi, yatangaje ko asanze ikipe y’Ingabo z’Igihugu yujuje ibisabwa ijana ku ijana ndetse asaba n’andi makipe kureberaho uko APR FC yabigenje ipimisha abakozi bayo bose kandi kenshi kugira ngo bazatangire shampiyona bose bameze neza nta n’umwe urwaye.

Mbere y’uko ikipe ya APR FC isoza imikino ya gicuti yitegura imikino ya CAF Champions League, ubuyobozi bwa APR FC bwari bumaze gupimisha abakozi n’abakinnyi bayo inshuro esheshatu. Mu gihe yari gukina umukino wa mbere wa CAF Champions League na Gor Mahia, abakozi n’abakinnyi babanje kongera gupimwa COVID-19 ku nshuro ya karindwi basanga bose ari bazima ari nabyo byabahesheje uburenganzira bwo gukina uyu umukino. Mbere y’uko APR FC ihaguruka mu Rwanda yerekeza muri Kenya gukina umukino wo kwishyura, abakozi n’abakinnyi babanje gupimwa ku nshuro ya munani, bageze muri Kenya bongera gupimwa COVID-19 ku nshuro ya cyenda.

APR FC iri mu makipe umunani Minisitiri wa Siporo,Madamu Munyangaju yatangaje ko yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.