Print

Amavubi U-17 yasezerewe atarenze amatsinda muri CECAFA U-17 iri kubera mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 December 2020 Yasuwe: 1059

Mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu warangiye Tanzania U-17 inganyije na Djibouti igitego 1-1.

Tanzania yafunguye amazamu ku gitego cyitsinzwe na Abdek Mouhamed ku munota wa 33, ariko Djibouti ikishyura ibifashijwemo na Moktar Djuma Ali ku mupira w’umuterekano wo ku munota wa 80.

Uku kunganya kw’aya makipe kwatumye Amavubi asezererwa ari aya nyuma mu itsinda B ry’iri rushanwa rigamije gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Maroc.

U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania ku wa Mbere ibitego 3-1 mu gihe umukino warwo wa nyuma wo mu itsinda, wabaye ku wa Gatatu, runganya na Djibouti ubusa ku busa.

Amahirwe amwe Amavubi U-17 yari asigaje muri iri rushanwa ni uko Tanzania yari gutsinda Djibouti ibitego birenze ibyo yarutsinze mu mukino wa nyuma wo mu itsinda B wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Tanzania izamutse ari iya mbere n’amanota 4,Djibouti ni iya 2 n’amanota 2 hanyuma Amavubi yabaye aya nyuma n’inota 1.