Print

Abantu 73 biganjemo abaturutse hanze banduye Covid-19 mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 December 2020 Yasuwe: 1391

Abanduye basanzwe I Kigali: 40 (Abagenzi binjira mu gihugu), Rubavu: 17, Huye:7, Musanze: 6, Rwamagana: 2 na Burera: 1

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda abantu 7,105 banduye.

Abantu 6,089 bamaze gukira Covid-19 ndetse barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 959 bakiri kwitabwaho.Abamaze gupfa ni 57.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biragera mu Rwanda, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Hashize igihe gito abatuye Isi bakiriye imwe mu nkuru nke nziza zavuzwe muri uyu mwaka, y’uko ibigo birimo Pfizer-BioNTech na Moderna byakoze inkingo zitezweho kuzarandura burundu icyorezo cya Coronavirus kigiye kumara umwaka urenga kizengereza abatuye Isi.

Izi nkingo zifite byinshi zihuriyeho, na cyane ko zakoresheje tekinike imwe kandi zikaba zigira ingaruka zijya gusa, zirangwa no kuribwa ahatewe urukingo, kubabara umutwe, kugira umunaniro, kandi ibi bimenyetso byose bikaba bimara igihe gito.

Izi nkingo zombi kandi zirinda kwandura Coronavirus ku kigero kiri hafi ya 95%, ikigero gihagije mu kurinda iki cyorezo.

Mu byo bitandukaniyeho harimo ko urukingo rwa Pfizer rugomba kubikwa ahantu hari ubukonje nibura bwa dogere selisiyusi -75C, mu gihe urwa Moderna rubikwa ahantu hari ubukonje bwa dogere selisiyusi-20C, bivuze ko rwanabikikwa muri frigo zisanzwe ziba mu rugo, kuko zishobora kubika ibintu mu bukonje buri kuri dogere 40C.

Ku rundi ruhande, urukingo rwa Moderna rushobora kubikwa muri frigo igihe kigera ku minsi 30, mu gihe urwa Pfizer rwo rubikwa gusa iminsi itandatu mbere yo gutakaza agaciro.

Izi nkingo kandi zitandukanira ku kigero cy’imyaka abazihabwa bagomba kuba bafite, aho Urwa Moderna ruzahabwa abafite guhera ku myaka 18 kuzamura, mu gihe urwa Pfizer ruzahwa abafite guhera ku myaka 16 kuzamura.

Kubera ko urukingo rwa Moderna rubikika byoroshye, ruzatangwa cyane mu nkengero z’imijyi minini, ahari ubushobozi bucye bwo kubika ibintu bikonje cyane.