Print

Meddy yateye ivi asaba Mimi bari bamaze imyaka irenga 3 bakundana ko yazamubera umugore [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2020 Yasuwe: 2765

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore. Hari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Mimi Mehfira.

Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka wa 2017. Mu ntangiro za 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.

Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyanaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho uyu musore aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza ati "Yego" atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yaje mu Rwanda gutegura ikirori cya The East African Party azana n’uyu mukunzi we.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n’umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugira ngo amwereke ababyeyi n’inshuti ariko ko iby’ubukwe batari babipanga.

Nyuma y’igihe ibi bibaye,Meddy yateye intambwe ikomeye yambika uyu mukobwa "yita umwamikazi we" impeta yo kumusaba ko babana nk’umugabo n’umugore.





Urukundo rwa Meddy na Mimi rwateye intambwe ikomeye