Print

Arteta yatangaje amagambo yuzuye amaganya nyuma yo gutsindwa umukino wa 8 wa Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2020 Yasuwe: 2506

Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ibibazo iyi kipe ifite biri kugenda bikomera ndetse ngo bishobora kuzagera ubwo biburirwa ibisubizo ikamanuka.

Arsenal imaze kwinjiza ibitego 12 mu mikino 14 imaze gukina ndetse muri iyi mikino ifitemo amanota 14 gusa.Uku niko gutangira nabi cyane iyi kipe igize kuva muri 1974-75.

Arteta wujuje umwaka muri Arsenal kuri iki cyumweru,akomeje kubura ibisubizo byo kurokora iyi kipe no kuyishakira intsinzi ndetse yemeye ko ibibazo ikipe ifite bikomeye ndetse habura gato ngo biburirwe ibisubizo.

Yagize ati “Mbabajwe cyane n’abakinnyi.Berekanye ubushake.Tugerageje gusesengura umukino,ikinyuranyo ni gito ariko dukeneye kukigabanya vuba kuko ibihe bibi turimo biri kugenda byerekeza aho tudashobora kubibonera ibisubizo.

Tubabajwe cyane no gutsindwa.Twagerageje kuyobora umukino ariko ntitwabashije kubyaza umusaruro amahirwe twabonye.Hari ayo twabonye agarurwa n’igiti cy’izamu.”

Arsenal imerewe nabi n’urwego ruri hasi rw’abakinnyi bayo ndetse n’ikinyabupfura gike bafite cyatumye bahabwa amakarita atukura 4 mu mikino 4 yari yabanje,yatsinzwe na Everton kuri uyu wa Gatandatu gusa yari yagerageje kuyobora umukino no kwitanga.

Arteta yavuze ko nawe yemera ko akazi ke kari mu mazi abira naramuka akomeje gutsindwa.Ati “Imbaraga zanjye nicyo nitayeho n’ugukura iyi kipe mu bihe bibi irimo.Ntabwo wavuga ko abakinnyi batitanga gusa umusaruro ukomeje kuba mubi.Ntabwo bikwiriye kuri iyi kipe ikomeye.

Arsenal ifite imikino ikomeye imbere irimo uwa Manchester City muri Carabao Cup ndetse n’indi y’amakipe bari kurwanira kuguma mu cyiciro cya mbere.