Print

Amafoto ya Diego Costa na Gabriel Jesus bari kwishimisha n’umukobwa umwe yagiye hanze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2020 Yasuwe: 5141

Diego Costa waciye ibintu muri Chelsea na Gabriel Jesus ukina muri Manchester City bagaragaye ku mafoto 2 atandukanye yavumbuwe muri Bibiliya yasanzwe aho bakusanyiriza inkunga zo gufasha abatishoboye.

Aba bakinnyi bafotowe bambaye ubusa ndetse bishimiye ibihe byiza bagiranaga n’uyu mukobwa umwe bigaragara ko bamusimburanagaho.

Iyi Bibiliya yarimo aya mafoto 2 yabonetse mu cyumweru gishize,asanzwe muri Bibiliya yari mu gikapu kimwe umugiraneza yatanzemo inkunga.

Uwahaye amakuru The Sun agira ati “Ayo mafoto yagaragaye ariho Costa na Jesus.Bose bari kumwe n’umukobwa umwe.Barimo guseka kandi bigaragara ko baryohewe n’ibihe bagiranye nawe.Bose bari bambaye ubusa hejuru.

Ayo mafoto yafashwe mu bihe bitandukanye.Aho bakusanyiriza inkunga batanga imyenda yambawe gusa kuri iyi nshuro habonetse ibitandukanye.

Ibi bikapu birimo icyabonetsemo Bibiliya yarimo amafoto y’ibi byamamare byatanzwe muri Gicurasi uyu mwaka ariko ngo abasaka babonye aya mafoto mu cyumweru gishize.

Umugore w’umunya Espagne ufite inkomoko muri Amerika y’amajyepfo niwe watanze ibyo bikapu.”

Uyu mugore watanze ibi bikapu ngo ntiyagarutse ariyo mpamvu benshi bibajije icyo aya mafoto yayatangiye.

Diego Costa w’imyaka 32 yakiniye Chelsea imyaka 3 yose ayivamo asubira muri Atletico agikinira ubu.Mu myaka yashize Diego Costa yabenzwe n’umukunzi we Michele Zuanne kubera ko yashakaga gusambana n’umuvandimwe we.



Costa na Jesus bifotoje bari mu byishimo n’umukubwa umwe