Print

Hope Nigihozo yagaragaye yicaye hejuru y’Imva ya Dj Miller ageretse ukuguru ku kundi ahamya ko yiyumva nkaho ari murugo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 December 2020 Yasuwe: 7717

Hope, kuva umugabo we yakwitaba Imana akunze kugaragaza agahinda atewe no kuba atakiri kumwe n’uyu mugabo wapfuye bamaze igihe gito babanye.

Hamwe n’inshuti ze za hafi, Hope Nigihozo akunze kugaragara yagiye gusura ahashyinguwe Dj Miller, bakahakorera isuku, bakahafatira amafunguro nibyo kunywa ndetse bagafata amafoto y’urwibutso, bakabigereranya nkaho bari kumwe na nyakwigendera.

Kuri iyi nshuro uyu mugore wa Dj Miller yongeye kugaragara yagiye gusura ahashyinguwe Dj Miller witabye Imana bamaze kubyarana umwana umwe.

Hope yagaragaje ifoto yicaye ageretse akaguru ku kandi ahashyinguwe umugabo we

Ku mafoto uyu mugore yashyize kumbugankoranyambaga akoresha, hari ifoto yagaragaje yicaye arambije ageretse akaguru ku kandi ahashyinguwe umugabo we.

Kuri iyi foto uyu mugore yanditseho amagambo agira ati “Mu rugo ni aho ariho hose uri”

DJ Miller witabye Imana muri Mata uyu mwaka, yari amaze amezi make yibarutse imfura ye y’umukobwa, yabyaranye na Nigihozo Hope bari bamaze hafi umwaka basezeranye kubana akaramata.

Hashize iminsi uyu mugore ari kwamamaza indirimbo zitandukanye zakozwe na Dj Miller, zigizwe n’indirimbo 10 ziri kuri alubumu bise “Shani” iyi alubumu ikaba yaritiriwe imfura yabo.

Album yiswe ‘Shani’ yamuritswe ku mugaragaro mu gitaramo cyanyujijwe kuri shene ya Youtube ya DJ Miller mu ntangiriro za Ukuboza 2020.

Iyi album yamaze gushyirwa ku isoko, amafaranga azayivamo azateranywa n’andi inshuti ze ziyemeje gukusanya mu rwego rwo kubaka inzu irimo iy’umubyeyi we n’iy’umuryango yasize atarangije.


Comments

kalisa 20 December 2020

Uyu mu maman bazamube hafi kuko biriya nabyo ni ubundi buryo bwo guhahamuka! Ntimubone ko kubura umukunzi nyuma yo kubyara umwana 1 mu mwaka 1 si ibintu byoroshye.