Print

Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 61 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2020 Yasuwe: 2579

Uyu munsi kandi,abantu 61 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 mu bipimo 3,545 byafashwe, mu gihe abantu 2 bayikize mu masaha 24 yashize.

Abanduye iki cyorezo babonetse I Kigali: 6, Rubavu: 25, Muhanga: 13, Huye: 9, Musanze: 4, Gakenke: 2, Kirehe: 1, Nyanza: 1

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda,abantu7,293 banduye Coronavirus. Muri bo 6,091 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 1,139 bakiri kwitabwaho.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biragera mu Rwanda, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Amavuriro yigenga 42 yo hirya no hino mu gihugu yatangiye gupima COVID19 mu buryo bwihuse, abaturage bakaba basaba ko ubu buryo bwakorwaho ubushakashatsi hakarebwa niba bwakwemezwa ko ubukoresheje ahabwa urupapuro rumwemerera kujya mu mahanga.

Mu rwego rwo korohereza abaturage kwipimisha icyorezo cya covid 19 ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC cyahaye uburenganzira amwe mu mavuriro yigenga bwo gupima covid19 hakoreshejwe uburyo bwihuse buzwi nka rapid test mu ndimi z’amahanga ni igikorwa abaturage babona nk’igisubizo cy’ibipimo byari bisanzwe byatindaga kuboneka.

Ku ruhande rw’amavuriro aho ibikoresho byo gupima byamaze kugera bavuga ko biteguye kuko bahawe ubumenyi buhagije.


Amavuriro yemerewe gusuzuma Covid-19 mu Rwanda

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara z’ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinze ubuzima RBC, Dr Edison Rwagasore, avuga ko ibi bipimo byizewe kandi bizafasha abakeneraga kwitabira ibirori ndetse n’inama bagakerezwa n’ibisubizo by’ibizami

Impuguke mu kuvura indwara ziterwa na virusi Dr Karagirwa Alphonse avuga ko kuba amavuriro yigenga yemerewe gufatanya n’aya leta gupima covid nta kabuza bizongera umubare w’abipimisha bigafasha no mu gukumira iki cyorezo.

Ibi bipimo byari bisanzwe bikoreshwa mu bitaro ku ikibutiro byahawe amavuriro yigenga 42 bikazagezwa no mu yandi mu minsi ya vuba. Ni ibipimo umuturage azajya yishyura amafaranga ibihumbi 10 mu gihe ibisanzwe ari amadorari ya Amerika 50 ahwanye n’ibihumbi hafi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.