Print

Ngoma: Abantu 36 bafatiwe mu nzu imwe basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2020 Yasuwe: 584

Aba bantu 36 bafashwe barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko kumenya ko aba bantu baraye basengera mu rugo rw’uwo mugore byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko baraye babasakuriza.

Yagize ati "Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo rw’uyu muturage hari abantu baraye bahasengera tujyayo mu rukerera nka saa Kumi n’imwe za mu gitondo turabafata dusangamo abantu bateraniyemo."

CIP Twizeyimana avuga ko abapolisi bajyayo bahasanze abantu bagera kuri 26 baturutse mu madini n’amatorero atandukanye bahita babajyana ku murenge, nyamara bamaze kubatwara abaturage bahise bahamagara bavuga ko hari abandi bahise bahaza nabo baje kuhasengera.

Ati "Abapolisi bakimara kuhava bahise bahamagarwa n’abaturage ko hari abandi bahaje gusenga. Basubiyeyo bahasanga abandi 10 bababwira ko bari bafite gahunda y’amasengesho y’iminsi itatu kandi ari umunsi umwe wari urangiye. Aba 10 nabo bahise babajyana ku murenge aho bagenzi babo bari kugira ngo bahererwe hamwe inyigisho."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko abo bafashwe biganjemo abo mu itorero rya ADEPR bagera ku 10, Aba-Methodiste batandatu, abo muri Kiliziya Gatolika batanu, abo mu Itorero rya Anglican n’andi matorero atandukanye. Bakaba bari baturutse mu Mirenge ya Rukumbeli, Zaza, Mugesera, Karenge ndetse hari n’uwaturutse mu Karere ka Bugesera.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko aba bose uko basengaga nta gapfukamunwa bari bambaye kandi bicaye begeranye banyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, ibintu bifite ibyago byinshi byo kwanduzanya iki cyorezo.

Yagize ati "Dukurikije imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi bigaragara ko COVID-19 iri mu bice byose by’Igihugu. Birababaje kuba hari abantu bava imihanda yose bakajya guteranira ahantu mu cyumba kimwe nacyo gifunganye, umwe muri bo aramutse afite ubwandu bwa COVID-19 yakwanduza bagenzi be bose banasubira iyo bavuye bakanduza abandi."

CIP Twizeyimana yibukije abaturage muri rusange ko bakwiye kubahiriza amabwiriza n’ingamba byashyizweho na Leta byo kurwanya COVID-19 bakazirikana ko iki cyorezo kigihari ntaho cyagiye kandi ko kitarobanura umuntu uwo ariwe wese.

Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa no gukurikiza amabwiriza n’ingamba byashyizweho byo kurwanya COVID-19 bagatanga amakuru y’ababirengaho.

Abafashwe uko ari 36 bose bahise bajyanwa ku Murenge wa Rukumbeli barigishwa ndetse banacibwa n’amande.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ifatira mu cyuho abantu barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ni mu gihe nyamara Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego badasiba gukangurira abantu kwirinda COVID-19 mu rwego rwo gukomeza kuyihashya.