Print

U Rwanda rwohereje izindi ngabo muri Centrafrique zo guhangana n’ibitero by’inyeshyamba zishyigikiye François Bozize

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2020 Yasuwe: 1765

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko yohereje abasirikare muri Repubulika ya Centrafrique, nyuma yuko abahasanzwe bo mu butumwa bwa ONU/UN bwo kubungabunga amahoro zibasiwe n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida François Bozizé.

Bwana Bozizé, wabaye Perezida kuva mu 2003 kugeza mu 2013, ahakana ibyo ashinjwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) ryo ku cyumweru, rivuga ko kohereza izo ngabo binakubiye mu masezerano mu bya gisirikare asanzweho ku mpande zombi. Rivuga ko zizanarinda umutekano w’amatora ya perezida ateganyijwe kuba ku itariki ya 27 y’uku kwezi.

Nta mubare watangajwe w’abasirikare u Rwanda rwohereje muri Centrafrique, aho rusanzwe rufite abagera kuri 750 boherejwe mu murwa mukuru Bangui mu kwezi kwa kabiri mu 2019.

Mu kwezi kwa cumi mu 2019 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Centrafrique, rwari urwa mbere agiriye muri icyo gihugu.

Mbere yarwo, leta ya Centrafrique yari yatangaje ko rugamije "gushimangira umubano w’ibihugu byombi" no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu gihe gishize hari ingabo za Centrafrique zakoreye amahugurwa ya gisirikare mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu ngabo za ONU zagiye kubungabunga amahoro muri Centrafrique zitwa MINUSCA.

Centrafrique ni igihugu cyakiriye Abanyarwanda benshi b’impunzi nyuma y’intambara na jenoside mu 1994, ubu habarirwa Abanyarwanda bagera mu bihumbi babayo.

Ni iki gishya muri Centrafrique?

Ku wa gatandatu, leta y’iki gihugu yashinje François Bozizé ko inyeshyamba zimushyigikiye zishyize hamwe ziri kumwe na we berekeza mu murwa mukuru Bangui, habura icyumweru ngo amatora abe.

Ariko Christian Guenebem, umuvugizi we, yavuze ko Bwana Bozizé ari mu rugo iwe mu mujyi wa Bossangoa.

Yabwiye radio RFI ati: "Niba, mu bitekerezo bya bamwe mu bagabo bo mu mitwe yitwaje intwaro abonwa nk’uwundi washobora gutegeka, iryo ntabwo ari ikosa rya François Bozizé".

"Wenda ni ikosa ry’abananiwe gutanga umutegetsi wundi wo kwizerwa".

Ubushyamirane bwariyongereye nyuma yuko kandidatire ya Bwana Bozizé mu matora yo ku cyumweru yanzwe n’urukiko rukuru rwo muri Centrafrique.

Ku wa gatanu, ONU yatangaje ko yohereje ingabo zo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.

Perezida Faustin Archange Touadéra yashimangiye ko nta gisibya amatora azaba, avuga ko kuba hari ingabo za leta n’iza ONU, abaturage badakwiye kugira ubwoba.

Ariko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, arimo n’irya Bwana Bozizé, yasabye ko amatora asubikwa "kugeza hongeye kugaruka amahoro n’umutekano".

Imitwe y’inyeshyamba yafashe imijyi myinshi yegereye Bangui, irwana n’ingabo za leta ndetse iranasahura. ONU yavuze ko ingabo zayo zirimo gukora kuburyo Bangui idasigara iri ukwayo yonyine.

Bwana Guenebem, wa muvugizi wa Bozizé, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Duhakanye twivuye inyuma ko Bozizé ari intandaro y’ikintu icyo ari cyo cyose".

Centrafrique ni kimwe mu bihugu bicyennye cyane muri Afurika kandi birangwamo umutekano mucye cyane, nubwo gikize ku mutungo kamere nk’amabuye y’agaciro nka diyama na uranium.

ONU igereranya ko kimwe cya kabiri cy’abaturage miliyoni enye batuye iki gihugu babeshejweho n’imfashanyo y’amahanga kandi ko abagera kuri kimwe cya gatanu bataye ingo zabo.

Ni bande b’ingenzi bavugwa muri aya makimbirane?

François Bozizé, w’umukristu, yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2003 ahiritse ubutegetsi bwari buriho, nuko nyuma yaho aza no gutsinda amatora inshuro ebyiri yabonywe ahanini ko yaranzwemo uburiganya.

Yahiritswe ku butegetsi mu mwaka wa 2013 n’umutwe Séléka - ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba yiganjemo ba nyamucye bo mu idini ya Isilamu - wamushinje kurenga ku masezerano y’amahoro.

Kuva icyo gihe, iki gihugu kiri mu makimbirane hagati ya Séléka n’imitwe y’ubwirinzi izwi nka "anti-Balaka", igizwe ahanini n’abakristu.

Nyuma y’uruhare rw’ingabo z’Ubufaransa, bwahoze bukoloniza Centrafrique, habaye amatora mu 2016 yatsinzwe na Perezida Faustin-Archange Touadéra, ubu urimo gushaka kongera gutorwa.

Ariko imirwano yarakomeje hagati y’imitwe y’inyeshyamba, ndetse ONU ishinja iyo mitwe y’inyeshyamba kuba ari iyo iteza umutekano mucye mu gihugu.

Bwana Bozizé, w’imyaka 74, yasubiye muri Centrafrique mu mwaka wa 2019, nyuma yo kuba mu buhungiro mu gihe cy’imyaka itandatu mu bihugu bya Bénin, Cameroun na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, yatangaje ko aziyamamaza mu matora yo ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa 12 - ibyabonywe nk’ibishobora guteza ibibazo mu gihugu kubera umutekano mucye uhasanzwe, ariko icyo cyemezo cye cyo kwiyamamaza nticyatunguranye.

Bwana Bozizé aracyafite abantu benshi bamushyigikiye, cyane cyane mu gisirikare ndetse no mu bwoko bwa ba nyamwinshi mu gihugu bwa Gbaya.

Ariko yafatiwe ibihano na ONU ku bufasha bivugwa ko yahaye imitwe ya "anti-Balaka" mu mwaka wa 2013. Abategetsi ba Centrafrique na bo bashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi bamushinja "ibyaha byibasira inyokomuntu no gushishikariza gukora jenoside".

BBC