Print

Donald Trump ari gutegurirwa umuhango wo kurahira kongera kuyobora Amerika

Yanditwe na: Martin Munezero 21 December 2020 Yasuwe: 5672

Nk’uko igitangazamakuru The Independent cyabitangaje, aba bantu bamaze kwemeranya ko uyu muhango uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho, ku rubuga rwa Facebook, ari na ho hari kubera ubukangurambaga buhamagarira abandi kuwitabira.

Abari gutegura uyu muhango barimo uwitwa Ilir Chami na Evi Kokalari bivugwa ko yagombaga kuba muri Komite ishinzwe imari muri manda ya kabiri ya Donald Trump, akaba yarakoranye bya hafi n’abadepite bo mu ishyaka ry’aba Repubulikani nka Lee Zeldin na George Santos.

Umunsi uyu muhango uzaberaho ni tariki ya 20 Mutarama 2021 ubwo Joe Biden wemejwe nk’uwatsinze amatora, azaba arahira ku mugaragaro.

Urubuga Daily Dot rwo ruvuga ko bitazwi niba Donald Trump azaba ari muri uwo muhanga, gusa ngo itsinda ryamufashije kwiyamamaza rishobora kuzaba rihari.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri USA yabaye tariki ya 3 Ugushyingo 2020. Joe Biden ni we wayatsinze gusa Donald Trump kugeza ubu ntabwo arabyemera, aho no kuri uyu wa 19 Ukuboza 2020 yashimangiriye ku rubuga rwa Twitter ko “ikinyoma cy’umwaka ari ukuvuga ko Joe Biden yatsinze.”