Print

Kuganiriza abangavu n’ingimbi ku buzima bw’imyororokere n’inshingano z’umubyeyi uboneye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2020 Yasuwe: 1124

Umubyeyi uboneye kandi wita ku bana be akwiriye kurinda abana be bageze mu kigero cy’ubugimbi n’Ubwangavu kutagwa muri ibyo bishuko binyuze mu kumuganiriza ku buzima bw’imyororokere.

Ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kuganira n’abana babo kugira ngo hakumirwe ibibazo bashobora guhura nabyo birimo kuba baterwa inda zitateganyijwe ndetse no kugira indangagaciro zikwiriye zinabafasha guhakanira ababashuka.

Uburezi umwana akuye ku mubyeyi we bimufasha kwihagararaho no gufata ibyemezo ku mibiri we ndetse bakirinda abantu bashobora kubakoresha imibonano mpuzabitsina bikanabafasha kubaka ejo hazaza.

Umuganga akaba n’Impuguke mu bijyanye n’Ubuzima bw’Imyororokere, Dr Anicet Nzabonimpa, yatangaje ko guhera ku myaka itatu, umwana aba agomba gutangira kuganirizwa ku bijyanye n’imyororokere.

Yagize ati “Abahanga bavuga ko kuva ku mwana w’imyaka itatu ushobora kumuganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Uwo mwana ugeze ku myaka itatu aba atangiye kubaza utubazo ku mubiri we. Kugeza ku myaka irindwi, umwana uba umusubiza ibyo akubajije gusa kandi ntumubeshye.”

Yavuze ko ababyeyi bakunze gukora amakosa ku bana bari muri iki kigero, aho nk’iyo umwana ababajije ibyerekeye igitsina cye, bamubeshya.

Ati “Ababyeyi bakunda kubitinya, umwana yamubaza ati Papa cyangwa mama iki n’iki, yamwereka igitsina cye undi akamubwira ngo ni akanyoni. Ibyo ntabwo aribyo kuko umwana aba azi ko inyoni iguruka mu kirere. Mubwize ukuri uti iki ni igitsina cyawe ndetse yanakubaza ati gikora iki, umubwire imirimo gikora.”

“Iyo abimenye bituma afungira aho ntazajye kubaza abandi bashobora kumubeshya. Iyo ubeshya umwana ikintu kimwe, burya anaganira n’abandi bikazagera aho uko agenda akura akavumbura ko wagiye umubeshya noneho akajya ajya kubaza ababasha kumusubiza kandi bakaba bamuganisha mu nzira mbi.”

Kugira amakuru yizewe atari ibihuha ku buzima bw’imyororokere, bifasha umwangavu, ingimbi ndetse n’urubyiruko gukora amahitamo meza ndetse bagafata ibyemezo bijyanye n’imikorere cyangwa imikoreshereze y’umubiri wabo.

Kuganiriza umwana ku buzima bw’imyororokere biri mu burenganzira bwe kuko bimurinda ihohoterwa yakorerwa bivuye mu kutamenya, kandi n’igihe yahohotewe iyo afite amakuru ahagije arabimenya akegera inzego zishinzwe umutekano kugira ngo arenganurwe.

Umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira iterambere ry’umwana urubyiruko n’umugore "Save Generations Organization",wakoze umushinga wo kongerera ubumenyi ingimbi n’abangavu bari mu mashuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere muri 2020 aho benshi bemeje ko hari ibyo batari bazi ariko bamenye.

Bamwe mu ngimbi n’abangavu bongerewe ubumenyi na Save Generations Organization bavuze ko bahawe amasomo y’ingenzi ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere bityo batapfa kugwa mu bishuko.

Ingimbi imwe yagize iti “Nari umuntu usanzwe wakora imibonano mpuzabitsina n’ibindi ariko nakuyemo ubumenyi butuma ntabyishoramo.”

Umwe mu bakobwa bahuguwe yavuze ko hari amakuru yari yarahawe ko imibonano mpuzabitsina ivura ibishishi byo mu maso ariko yaje gusanga byari binyoma binyuze muri aya mahugurwa yahawe na Save Generations Organization.

Ati “Ngeze muri Save Generations Organization batubwiye ko ari ibintu bibaho.Namenyeyemo amakuru menshi yizewe n’ibihuha.Tutaraza ntabwo tuzi amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri.Ubu sinatwara inda uko niboneye.”

Ibi bigaragaza ko ababyeyi bamwe batereye iyo, bakwiriye kongera imbaraga mu kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere kuko ari inzira nziza irinda ubuzima bwabo akaga.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ufite mu ntego zawo gufasha urubyiruko kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Save Generations Organisation, Nyinawumuntu Yvette, yavuze ko ababyeyi bagomba gusubira ku muco wo kuganiriza abana nkuko byahoze mu muco Nyarwanda, aho abana boherezwa kwa sewabo cyangwa nyina wabo kuganirizwa mu bijyanye n’imyororokere.

Yagize ati “Kutaganiriza umwana bigira inzitizi kuko iyo atahawe amakuru yizewe bishobora kumugiraho ingaruka. Ababyeyi bombi umugabo n’umugore bafite uruhare mu kuganiriza abana ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi umuhungu n’umukobwa bafite uruhare bwo kubyumva bose. Iyo habayeho uko gufatanya baganiriza abana, bigira agaciro kanini.”

Bamwe mu babyeyi bavuga ko nta makuru ahagije bafite ku buzima bw’imyororokere ariko bagirwa inama ko kuba baranyuze muri icyo kigero byabafasha gusangiza abana babo ibyo bahuriyemo nabyo bikababera isomo ryatuma birinda ibishuko.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 baba 17.337 naho muri 2018 bagera kuri 19.832.Mu mwaka wa 2019,abatewe inda zitateganyijwe babaye 19,832.Muri 2020 iyi mibare ishobora kwiyongera kuko abangavu bamaze igihe kinini batajya ku ishuri kubera Covid-19 byatumye babona umwanya wo kujya mu birangaza.

Imibare y’abangavu baterwa inda uriyongera cyane mu Rwanda bitewe n’impamvu nyinshi zirimo no kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere ndetse no kutitabwaho n’ababyeyi babo.

Dr Anicet Nzabonimpa, ku bufatanye na Save Generation baganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere