Print

Umuhungu wihinduye umukobwa ku myaka 17, yatowe nka Nyampinga uhiga abandi mu bwiza mu Buhinde[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 December 2020 Yasuwe: 6111

Umunyamideli Shaine Soni yatorewe kuba Nyampinga mushya w’u Buhinde mu bakobwa bihinduje ibitsina (Miss Transqueen India) mu irushanwa ry’ubwiza rihuza aba bakobwa, akaba azahagararira u Buhinde mu mwaka utaha mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’Isi yitwa ‘Miss International Queen’.

Iri rushanwa rimaze imyaka ine ritangiye mu Buhinde, ryatangijwe n’umukinnyi wa filime witwa Reena Rai mu 2017, agamije guha ijambo aba bakobwa bakunda kubuzwa uburenganzira bwabo ndetse bagateshwa agaciro muri sosiyete.

Yagize ati “Abantu barabaserereza ngo bisize ibirungo bitukura ku munwa (red lipstick) cyangwa ngo bambaye inkweto ndende […] njyewe nashakaga gukora ikintu kibaha urubuga aho abantu bazajya bishimira kubabona bisize lipstick cyangwa bambaye inkweto ndende. Nashakaga ko abantu bamenya ko icyo bakeneye ari urubuga, aho bazajya bakora icyo bashaka nkatwe twese mu gihe bahawe ayo mahirwe.”

Uyu mukobwa witwa Soni wabaye Miss yavutse ari umuhungu, ariko we yiyumva nk’umukobwa, umuryango we ndetse n’abaturanyi bakajya bamubuza kwitwara nk’abakobwa bakamubuza kwambara nkabo, bamwotsa igitutu ku rwego yavuye iwabo akagenda ku myaka 17, yigira mu byo kwiga ibijyanye n’imideli.

Hashize igihe aribagisha bamuteramo imisemburo y’abakobwa ibintu avuga ko bitari byoroshye, ariko byarangiye neza. Kugeza uyu munsi ni umukobwa ndetse afite inzu ye bwite itunganya imideli.

Mu mwaka 2017 iri rushanwa ritangira, Soni avuga ko Rai yamusabye kurijyamo ariko akamuhakanira kubera igitutu cy’umuryango we.

Nubwo abategura iri rushanwa bagiye baryigiza inyuma kubera icyorezo cya Coronavirus, Rai waritangije avuga ko atigeze acika intege, yashyizwe ari uko ribaye ndetse bituma igihugu kizaba gifite ugihagarariye mu marushanwa y’Isi ya 2021 ya ‘Miss International Queen’.