Print

Slay Queen wari ukunzwe cyane kuri Instagram akurikirwa n’abarenga Miliyoni 13 yapfuye avuye kwiyongeresha ikibuno ashaka gukuba 2 icya Kim Kardashian[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 December 2020 Yasuwe: 5752

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail na New York Post bibitangaza urupfu rw’uyu munyamideli rwababaje abantu benshi biganjemo inshuti ze z’abanyamideli, ari nabo batangaje mbere iby’urupfu rw’uyu mugore.

Cano umunya Mexico, yari asanzwe yigereranya na Kim Kardashian kubera kugira ikibuno gikurura cyane abagabo, akaba yapfuye avuye kucyongeresha kuko yashakaga gukuba kabiri Kim Kardashian.

Cano, yize muri kaminuza ya leta ya San Diego, bivugwa ko yagiye muri Kolombiya kubagwa mu ntangiriro zuku kwezi, avuyeyo amererwa nabi ubwo yasubiraga iwabo muri Mexico.

Abahangaga bemeje ko kubera uburyo yari yibagishije ashaka kongera ikibuno cye, byatumye ibinure biba byinshi ndetse n’umubiri ukiyongera bikabije bikaba aribyo byatumye haturika imitsi y’umubiri we bituma ashiramo umwuka.

Dukurikije imibare yo mu mwaka wa 2015 yatanzwe na Sosiyete y’Abanyamerika ishinzwe ubuvuzi bwo kongera imibiri y’abantu, ubu buryo bwarakoresheje cyane n’abakobwa benshi n’abagore muri Amerika bose bashaka kongera ibibuno byabo n’amabere.

Ikigaragara ni uko ubu buryo bwo kwibagisha bakiyongeresha ibice by’imibiri yabo bwazamutseho 252 ku ijana, buva kuri 1.356 bugera ku 4767, mu gihe cyo kuva 2000 kugeza 2015.

Ibi bintu bikunzwe gukorwa cyane n’abarimo abanyamideli nubwo bikunzwe cyane muri Amerika, ariko bigaragarako harimo ingoranye nyinshi ndetse zibyara n’urupfu, kuko abenshi iyo babongereye ikibuno cyangwa amabere bituma ibinure biba byinshi hakaba n’igihe bigiye kugice cy’ubwonko ari nabyo akenshi bituma uwabikoze ashobora gupfa.

Ubushakashatsi bugaragazako umuntu 1 ku 3.000 biyongeresheje ikibuno yapfuye azize ubu buvuzi.