Print

Nyabihu: Polisi yafatiye mu tubari abantu 50, bamwe bashaka kuyirwanya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2020 Yasuwe: 2047

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko tariki ya 19 abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bageze mu gasantire ka Jenda mu Murenge wa Jenda mu Kagari ka Nyirakigugu mu kabari ka Kubwimana Emmanuel w’imyaka 45 basangamo abantu 43 barimo kunywa inzoga y’inkorano yitwa Umufwe.

Yagize ati “Kuwa Gatandatu saa tanu n’igice za mu gitondo, abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 basanga mu kabari ka Kubwimana Emmanuel harimo abantu 43 barimo kunywa inzoga itemewe yitwa umufwe. Bari barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse barimo kunywesha imiheha bahererekanya utujerikani.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko bucyeye bwaho tariki ya 20 Ukuboza abapolisi bakomeje ibikorwa byabo, baza kugera mu kabari k’uwitwa Niyoyita Felix w’imyaka 32 nawe wo mu Murenge wa Jenda mu Kagari ka Kabatezi, basangamo abantu 6 na we wa 7 barimo kunywa inzoga.

Ati ”Ubwo abapolisi bafataga abantu bari mu kabari ka Niyoyita hirya haturutse abandi baturage banywaga ya nzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina ry’umufwe, batangira gutera amabuye abapolisi bagira ngo bagende bareke abo bantu bari mu kabari ka Niyoyita kuko ngo harimo mugenzi wabo na we wari ufite amahane arimo kurwanya abapolisi. Abapolisi byabasabye gukoresha ubundi buryo, abo baturage babona guhunga ariko abari muri ako kabari barabajyana.”

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gukangurira abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge kandi bakubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ati “Inzego zitandukanye za leta zihora zigaragaza ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 ndetse bakanagaragaza ko n’ubwo utubari tutemerewe gukora turi muri bimwe bitiza umurindi iki cyorezo kuko hari abantu bacuruza inzoga mu buryo bwa rwihishwa. Hari bamwe mu bantu banywa inzoga zitujuje ubuziranenge nk’iriya yitwa Umufwe ituma abantu bata ubwenge bagashaka kurwanya inzego z’umutekano, Polisi nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ntituzahwema gukurikira abarenga ku mategeko n’amabwiriza.”

Abafashwe bose uko ari 50 bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira baganirizwa ku miterere y’icyorezo cya COVID-19 n’uko bacyirinda, baciwe amande barabarekura barataha, utubari two twahise dufungwa.

Tariki ya 13 Ukuboza nibwo Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye ndetse n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera bagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 kirimo kurushaho gukaza umurego. Bagaragaje ko bimwe mu bigitiza umurindi harimo abantu barimo kudohoka ku mabwiriza yo kukirwanya harimo n’abafungura utubari rwihishwa bagacuruza inzoga abantu bagasinda bagasabana.

RNP