Print

Abakinnyi ba Arsenal babwiwe igihombo gikomeye bazahura nacyo nibamanuka mu cyiciro cya kabiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2020 Yasuwe: 3243

Amakuru avuga ko ikipe ya Arsenal yabwiye abakinnyi bayo ko bazakatwa 25 % by’umushahara wabo nibaramuka batagumye mu cyiciro cya mbere cya Premier League.

Ikipe ya Arsenal ishora akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi buri mwaka mu guhemba abakinnyi ariko yiteguye kuyagabanya cyane igihe izaba itagumye mu cyiciro cya mbere.

Ibi byari bisanzwe bimenyerewe mu makipe yoroshye atinya kumanuka ariko byageze kuri Arsenal yari mu makipe yahataniraga kuza mu myanya 4 ya mbere ariko nyuma y’imikino 14 iri ku mwanya wa 15 n’amanota 14.

Biravugwa ko ibi bisanzwe biri mu masezerano yabo ko bagabanyirizwa umushahara baramutse basubiye mu cyiciro cya kabiri.

Mesut Ozil na Pierre-Emerick Aubameyang nibo bahembwa menshi kurusha abandi muri Arsenal kuko bahembwa ibihumbi 350 by’amapawundi.

Arsenal irarusha amanota 4 ikipe iri ku mwanya wa 18 wo mu zimanuka kandi iri kugenda ihagana kuko kuwa 26 Ukuboza izakina na Chelsea.

Uburyo Arsenal imerewe nabi muri shampiyona ndetse n’ubushobozi bw’umutoza Arteta utemerwa na benshi mu bakunzi ba ruhago bikomeje gutera ubwoba abafana ko iyi kipe ishobora kuzamanuka niramuka idahinduye imikinire.