Print

Umugore yatawe muri yombi azira gushyira urusenda mu gitsina cy’umwana we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2020 Yasuwe: 3634

Uyu mugore yamenye uru rusenda mu myanya y’ibanga y’uyu mukobwa we w’imyaka 16 amushinja kugira agasuzuguro no kwiyandarika agasambana n’abagabob’abandi.

Amakuru avuga ko madamu Mervis Phiri,yakubise bikabije uyu mwana we arangije kumushyiramo uru rusenda mu rwego rwo kumuca kuri iyi ngeso y’ubusambanyi.

Komiseri wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba bw’iki gihugu, Lackson Sakala,yavuze ko uyu mukobwa yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro byitwa Nyanje Mission Hospital nyuma yo guta ubwenge.

Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko uyu mwana yangijwe igitsina.Uyu mugore yahaswe ibibazo nyuma yo gutabwa muri yombi,yemeza ko yagiragezaga kwigisha ikinyabupfura uyu mwana we kuko ngo yakundaga gusohokana n’abagabo b’abandi bakajya gusambana.

Uyu mugore yavuze ko uyu mwana yagiraga imvugo y’agasuzuguro iyo yabaga agiriwe inama ariyo mpamvu yamuhanye yihanukiriye.