Print

Dj Ira yijeje umusore bakundana kutazicuza impamvu yamuhisemo ubwo yamusezeragaho agiye gukorera hanze[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 December 2020 Yasuwe: 5215

Mu mezi make ashize nibwo Dj Ira yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore witwa Niyomugabo Régis.

Nyuma yo kwemera uru rukundo, Dj Ira n’umukunzi we bakunze kugaragara bari kumwe mu birori bitandukanye batangira kugendana agatoki ku kandi.

Urukundo rwabo ntabwo rwakunze kugarukwaho mu itangazamakuru, icyakora abakurikirana uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga babonye agahinda yasezeranyeho umukunzi we wagiye mu mirimo mishya i Dubai.

Dj Ira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati ”Nta cyo mfite cyo kuvuga uretse kukubwira ngo amahirwe masa mu buzima bushya utangiye, ntewe ishema nawe. Ndabizi ko uri buhagere amahoro.”

“Ndagushimira urukundo wampaye, wabaye iruhande rwanjye ndagushimira kuri buri kimwe wankoreye. Ndabizi ko utazigera wicuza kuba warampisemo. Ndagukunda rukundo rwanjye, urugendo rwiza.”


Dj Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga amazemo imyaka irenga ine kuko yabitangiye mu 2016. Yabyigishijwe na mubyara we Dj Bissosso wanamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

Sakubu Hassan [DJ Bissosso wigishije Dj Ira], ni Umurundi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Aza ku isonga mu ba Dj bakunzwe mu gihugu ndetse ni we witabazwa mu bitaramo bikomeye byose.

Dj Bissosso yazanye mubyara we Dj Ira i Kigali muri Kanama 2015 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye ndetse nibwo yatangiye kubyiga.

Dj Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk’ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.