Abiga igisirikare (cadets) babarirwa muri za mirongo bo ku ishuri rikomeye rya West Point muri Amerika barakopeye mu kizamini , nkuko abategetsi babivuga.
Ni kumwe mu gukopera gukomeye kubayeho kuri iryo shuri mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.
Abanyeshuri barenga 70 bashinjwe kurenga ku mahame y’iri shuri - azwi nka Cadet Honor Code - ubwo bari mu kizamini cy’imibare, barimo kwiga mu buryo bw’iyakure mu kwirinda coronavirus.
Benshi muri abo ba ’cadets’ bemeye ko bakopeye muri icyo kizamini cyo mu kwezi kwa gatanu.
Abarimu bigisha abo banyeshuri bagize amakenga ubwo babonaga ibintu bidasanzwe barimo gukosora ibizamini by’imihiriko (calcul).
Aba ’cadets’ 72 muri abo bavugwa ko bakopeye biga mu mwaka wa mbere, mu gihe undi umwe we yiga mu mwaka wa kabiri.
55 bemeye ko bakopeye boherejwe muri gahunda y’amezi atandatu yo kubagira inama, ndetse bazakomeza kuba muri gahunda y’igeragezwa mu gihe cyabo cyose gisigaye cy’amasomo ku ishuri West Point, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika.
Bamwe mu bavugwagaho gukopera bararetswe habuze ibimenyetso cyangwa kubera ko bavuye mu ishuri, mu gihe abandi benshi bo bazitaba inteko igizwe n’abanyeshuri bagenzi babo ngo barebe niba bazahanwa cyangwa bazirukanwa.
’Byaherukaga mu 1976’
Amategeko y’imyitwarire agenga iri shuri azwi nka Cadet Honor Code, yanditse mu buryo budasibika ku rwibutso rwo kuri iryo shuri. Agira ati:
"Umunyeshuri [cadet] ntabwo azabeshya, ntabwo azakopera, ntabwo aziba, cyangwa ngo yihanganire ababikora".
Mu itangazo yahaye ikinyamakuru USA Today, Liyetona Jenerali Darryl Williams ukuriye iri shuri yagize ati:
"Uburyo bw’indangagaciro bwo muri West Point burakomeye kandi burakora nkuko bwagenwe".
"Muri iki cyorezo [cya Covid-19] twafashe icyemezo ku bushake cyo gushimangira ibyo tugenderaho mu myigire. Turimo gutuma abanyeshuri baryozwa ibyo tugenderaho bijyanye n’imyigire".
Ibiro ntaramakuru Associated Press bitangaza ko uku ari ko gukopera gukomeye cyane kubayeho ku ishuri West Point kuva mu mwaka wa 1976.
Icyo gihe abanyeshuri 153 barirukanwe cyangwa baregura bava ku masomo kubera gukopera mu kizamini ku bijyanye n’ubuhanga bw’amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi), ibi bizwi nka ’electrical engineering’.
Nyuma yuko hari abinubiye uko iperereza kuri iryo kopera ry’icyo gihe ryari ryakozwe, benshi muri abo banyeshuri bongeye kwemererwa kwiga kuri iryo shuri banemererwa gusoza amasomo yabo.
Ishuri rya gisirikare rya West Point riri mu ntera igera hafi kuri 100km mu majyaruguru y’umujyi wa New York.
Rizwiho kuba ryarizwemo na bamwe mu ba jenerali bazwi cyane bo mu ngabo z’Amerika, barimo nka Douglas MacArthur na Dwight Eisenhower barwanye intambara ya kabiri y’isi.
BBC