Print

Dr.Frank Habineza yahishuye igisubizo gitangaje yahawe n’abadepite bagenzi be ubwo yasabaga ko umusoro w’ubutaka ugabanywa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2020 Yasuwe: 9816

Dr Frank Habineza yavuze ko itegekorishya ry’imisoro ku mutungo utimukanwa risa n’aho ryagiriyeho leta aho gufasha abaturage.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri,Depite Habineza yari mu kiganiro"Ubyumva ute?" cyo kuri KT Radio,aho yagaragaje ko iri tegeko rishya ry’umusoro rikandamiza abaturage ndetse n’abakabavugiye aribo badepite bakarebera.

Yavuze ko bigoye kwiyumvisha ukuntu umusoro umuntu yatangaga wikubye inshuro hafi 4 mu gihe ubukungu bw’igihugu n’abaturage muri rusange bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.

Abajijwe icyo yakoze kuri icyo kibazo nk’intumwa ya Rubanda mu nteko ishingamategeko, Dr, Frank Habineza yavuze ko ubwo ishyaka ahagarariye rya Democratic Green Party ryinjiraga mu nteko ryasanze itegeko ry’umusoro ryaratowe ariko yagerageje gusaba ko itegeko rishya ry’umusoro risubirwamo ntibikunde.

Yagize ati” Natanze umushinga w’itegeko usaba ko itegeko ry’umusoro ryo muri 2018 risubirwamo, bansaba kubanza gushaka aho amafaranga yavaga muri uwo musoro azava nkuko itegeko ribivuga, Kugeza n’ubu ndacyashaka aho ingengo y’imari yava ngo itegeko rivugururwe narahabuze”

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée,nawe wari muri iki kiganiro,yanenze bikomeye abagize inteko ishingamategeko, bitwa ko ari intumwa za rubanda ariko bagatora amategeko abakandamiza cyane cyane iri ry’umusoro ku mutungo utimukanwa.

Yagize ati” Mperuka abagize inteko ishingamategeko babita intumwa za Rubanda, ubwo se niba aribo batora amategeko akandamiza uwo rubanda, ubwo bakwiye gushaka ukundi bitwa aho kwitwa intumwa za Rubanda."

Mu 2018, Leta yavuguruye itegeko rigenga umutungo utimukanwa mu Rwanda, riteganya ko umutungo utimukanwa (ubutaka n’inzu) uzajya wishyurirwa umusoro, aho kuba amahoro nk’uko byahozeho kuva mu 2012.

Mu Itegeko rishya, ibiciro byishyurwa ku misoro y’ubutaka kuri meterokare imwe byarazamuwe, bivanwa hagati y’amafaranga 0 Frw kugera kuri 80Frw, bishyirwa hagati ya 0 Frw na 300 Frw.

Mu kugena agaciro k’umusoro uzajya wishyurwa n’umudugudu runaka, hashingiwe ku ngingo eshatu, zirimo icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa, urwego rw’iterambere ruri muri uwo mudugudu ndetse n’ibikorwaremezo biri mu mudugudu.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abaturage hamwe n’abanyamakuru kuwa 21 Ukuboza 2020, Umuturage wo mu Mujyi wa Kigali yabajije Umukuru w’Igihugu ikibazo kuri uyu musoro,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana asobanura ko impungenge z’abaturage zumviswe kandi zatangiye gusuzumwa.

Perezida Kagame yamwunganiye avuga ko nubwo uyu musoro utazavanwaho burundu,ariko hagiye gushakwa icyafasha abaturage benshi n’utagize ubushobozi agafashwa.


Comments

8 October 2023

Ark abandi bamaze kwagura inda ntacyo bibabwiye habineza ihangane ururugamba ntiwarutsinda wenyine indazabatanze imbere


Biraho 26 December 2020

Ese buri gihe ko mbona Habineza ariwe uba ari ku ruhande rwabaturage abandi ba depute bo ntibashyizweho ngo bavugire Rubanda?!


Sebihe 24 December 2020

Ese Aba badepite batamenya ibibazo by’Abaturage nibiyamamaza bazavuga iki?