Print

Rihanna yagiye gusangira n’ababyeyi be iminsi mikuru ya Noheli, yiyemeza kuzenguruka agace avukamo asabana n’abo bakuranye bamuheruka kera

Yanditwe na: Martin Munezero 23 December 2020 Yasuwe: 3279

Rihanna ukomoka mubirwa bya Barbados, yagezeyo mu ntangiriro z’iki Cyumweru aho ahamyako yagiyeyo agiye mubiruhuko by’iminsi mikuru ya Noheli.

Uyu mukobwa ukunzwe cyane muri Amerika, yavuzeko ikimujyanye cyane ari ugusangira Noheli n’umuryango we.

Uretse gusangira Noheli n’umuryango we, Rihanna yanavuzeko azazenguruka agace yakuriyemo akahareba abo bakuranye bagasabana kuko ngo abenshi baherukana kera ataraba icyamamare.

Nkuko bigaragara mu mafoto atandukanye, agaragaza uyu muhanzi yageze aho avuka, hari aho yagaragaye yahuje urugwiro n’abantu batandukanye yagendaga asuhuzanya nabo, mu isoko, mu maduka, aho bategera imodoka bagafata udufoto tw’urwibutso.

Rihanna umaze iminsi avugwa murukundo n’umuhanzi ASAP nawe w’umunyamerika, binavugako yaba yajyanye n’uyu musore aha avuka ariko ku mafoto ntibigeze bagaragara barikumwe.

Umuhanzi Rihanna muri iyi imnsi ntakigaragara cyane mubikorwa by’umuziki, ubu ari mubikorwa by’ubucuruzi aho afite iguriro ry’imyenda yise Fenty n’iguriro ry’ibicuruzwa by’ubwiza yise “Fenty Beauty”.