Print

Tidjara Kabendera wakunzwe cyane muri RBA yasezeye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 18

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2020 Yasuwe: 5290

Byagorana ko wabona umuntu wumvise Radio Rwanda utazi Tidjara Kabendera kuko imyaka amaze akora kuri iki gitangazamakuru,yubatse izina ndetse yigarurira benshi kubera ubunyamwuga bwe bwari ku rwego rwo hejuru.

Tidjara Kabendera yashyize ubutumwa burambuye ku rubuga rwe rwa Instagram asezera kuri bagenzi be bakoranye n’abakunzi be muri rusange.

Yagize ati “ Hari ku itariki 10 Gicurasi imyaka hafi 18 ishize ubwo ijwi ryanjye ryumvikanaga bwa mbere kuri Radio Rwanda! Byari nk’inzozi zibaye impamo kuri jye kuko nari narabyifuje Imana irabikora mbigeraho. Mu by’ukuri sinabyishoboje kuko nta bundi buhanga usibye Impuhwe z’Imana! Ndashima cyane Imana yabikoze!

Hari benshi twahuriye muri iki kigo iyo myaka yose, babaye inshuti, abavandimwe, abajama mbese ni Umuryango mugari nungutse kandi nabyo ndabishimira Imana! Hari abo twahuriye mu cyo twita Show Biz, bose bari mu bafashije akazi nkora gukuza izina ryanjye!.”

Abakunzi mfite ndabizi ko ari benshi nta gushidikanya, mwese twabanye mu biganiro bitandukanye. Mwakomeje kungaragariza ko byose mwabikunze ubutitsa! Ese ubu imyaka maze munyumva ntiyaba ihagije ra?ubu sinayamanika?”

Ndashima Imana cyane yangize uwo ndiwe kugeza uyu munsi:ORINFOR yabaye RBA ubu ndabashimira cyane ko mwabashije kunyakira mukampa umwanya wo kugaragaza impano yanjye ndetse no gukuza izina ryanjye.

Ni benshi cyane twahuriye muri aka kazi kdi ndabashimira gusa sinabandika mwese!

TK ntiryari kubaho ntabafite mwese muri gusoma ubu butumwa ariko urugendo rwanjye muri RBA rurangiye uyu munsi muri bya biganiro byose twabanyemooooo gusa ndahari kdi nzakomeza kubakunda.

Hari byinshi tuzabanamo nza kubabwira mu minsi iri imbere.Mwarakoze cyane kubana nanjye kandi ndabasaba kuzakomeza kubana nanjye.

Madamu Kabendera yashimiye benshi mubo bakoranye barimo Nyakwigendera Victoria Nganyira wafashije abanyamakuru benshi kuzamuka.Yavuze kandi Marcel Rutagarama nawe umaze igihe kinini kuri RBA, Jean Lambert Gatare. Fidele, Kajugiro Sebarinda, Christine Uwizeye,n’abandi.

Mu butumwa RBA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti” Turashimira Tijara Kabendera usoje imirimo ye muri RBA uyu munsi. Mu myaka 18 yakoranye ubwitange n’ubushishozi.Tumwifurije ishya n’ihirwe.”

Tidjara Kabendera yakunzwe na benshi mu biganiro byiganjemo iby’umuziki muri RBA aho yazamuye abahanzi bubatse amazina mu Rwanda ndetse yanabaye umujyanama wa benshi.

Tidjara yinjiye muri uyu mwuga akomora ku mubyeyi we Kabendera Shinani wamamaye cyane kuri Radio Rwanda mbere ya Jenoside.

Yatangiye kumvikana kuri Radio Rwanda mu mwaka wa 2003 ubwo yimenyerezaga umwuga avuye muri Tanzania. Tidjara yahawe akazi nk’umunyamakuru uhoraho mu mwaka wa 2004.

Imirimo mishya Kabendera agiyemo ntiramenyekana gusa hari amakuru avugwa ko agiye mu bucuruzi.