Print

Rayon Sports yajuririye igihano yahawe na FERWAFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2020 Yasuwe: 1212

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Magazine nuko Rayon Sports, yagaragaje impungenge zayo ko Komisiyo y’imyitwarire itahaye agaciro ibyo yayeretse ko yakoze ibyo yagombaga gukora ndetse ibaza impamvu yahawe ibihano bisumbye kure iby’ayandi makipe.

Mu bujurire, Rayon Sports yibaza impamvu haba yaba yaraciwe ihazabu (amande) ataragenwa no komisiyo ishinzwe amarushanwa, ari naho Rayon Sports yibaza icyagendeweho bacibwa ayo mafaranga.

Abo muri Rayon Sports bishingikiriza itegeko rivuga ko amafaranga y’ihazabu agomba kuba ahwanye n’icyaha cyakozwe kandi agenwa n’urwego rukemura amakimbirane’.

Bakomeza bavuga ko ngo nubwo urwo rwego (komisiyo y’imyitwarire) rwaba rwarabonye ko hari amakosa, ingano yayo ngo yarahanitswe kubera impamvu ngo zitasobanuwe, kandi bakanashingira ku kuba barasumbanishijwe n’andi makipe ugereranyije n’amafaranga Rayon Sports yo yaciwe (yikubye inshuro enye).

Rayon Sports isoza isaba ko nubwo hari amakosa (nubwo yo ngo ntayo yishinja), ngo hatabaho kwihanukira kuriyo, hakagenwa ibihano bivugwa mu ngingo ya 25 bitari amande, kandi hasangwa ko ari amande akwiriye hakagenwa ari mu gaciro.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ni bwo hasohotse imyanzuro y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ry’u Rwanda (FERWAFA) ritangaza ibihano ku makipe n’abakozi b’iryo shyirahamwe bakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 yanabaye intandaro yo guhagarikwa kwa shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda yari imaze gukinwa imikino itatu gusa.

Mu bihano byatangajwe, hahanwe amakipe atatu; Rayon Sports, AS Muhanga, Bugesera FC ndetse na ba komiseri batatu ba FERWAFA barimo umwe wahanishijwe gucibwa amafaranga ibihumbi 50 na ho abandi babiri bakihanangirizwa kuko batasuzumye ibyemezo byo kwipimisha.

Rayon Sports yahanishijwe Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW) mu gihe izindi kipe zo zahanishijwe gutanga amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000FRW).

Source:Rwanda Magazine