Print

Ingabo za UN zirimo n’Abanyarwanda zisubije umujyi wari warafashwe n’inyeshyamba muri Centrafrique

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2020 Yasuwe: 4351

Umuvugizi wa ONU yavuze ko ingabo zagiye kugarura amahoro muri iki gihugu hamwe n’abashinzwe umutekano b’icyo gihugu ubu nibo bari kuhagenzura,nyuma yo gukubita inshuro inyeshyamba zigakwira imishwaro.

UN yavuze ko abasivili bari barahunze intambara batangiye kugaruka mu ngo zabo.

Biteganyijwe ko haba amatora rusange muri iki gihugu cya Centrafrique ku cyumweru aho hazaba amatora ya Perezida.

Leta yashinje uwahoze ayoboye icyo gihugu, Francois Bozize, ko yishyize hamwe n’imitwe yitwaje intwaro muri gahunda yo guhirika ubutegetsi gusa we arabihakana.

Uburusiya n’U Rwanda byohereje abandi basirikare babarirwa mu magana mu gufasha leta kurwanya izi nyeshyamba ndetse no kurinda ko kureba uko amatora yagenda neza.

Abitwaje intwaro barimo kugerageza kugera mu murwa mukuru Bangui gusa biragaragara ko batangiye gutakaza imbaraga kuko batangiye kwirukanwa mu birindiro byabo.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yohereje ingabo zo kurinda umutekano w’ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique no kubungabunga ibikorwa by’amatora biri muri iki gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare muri Repubulika ya Centrafrique, nyuma yuko abahasanzwe bo mu butumwa bwa ONU/UN bwo kubungabunga amahoro bibasiwe n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida François Bozizé.

Nta mubare watangajwe w’abasirikare u Rwanda rwohereje muri Centrafrique, aho rusanzwe rufite abagera kuri 750 boherejwe mu murwa mukuru Bangui mu kwezi kwa kabiri mu 2019.