Print

Injira muri 2021 uryoherwa n’imikino itandukanye kuri Startimes

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2020 Yasuwe: 481

Noheli iregereje,imikino iruzuye ku mugabane w’iburayi cyane k obo bari mu bihe by’ubukonje.Startimes yiyemeje kugufasha kurangiza umwaka wa 2020 ureba imikino ndetse ugatangira 2021 ureba igezweho no mu Bwongereza.

La Liga ifite imikino 4 guhera kuwa 19 Ukuboza kugeza kuwa 04 Mutarama 2021 kandi yose izaba igaragara live kuri Startimes.

Real Sociedad, Atletico Madrid na Real Madrid ziri guhanganira gufata umwanya wa mbere muri La Liga ariko na Messi aria ho hafi kuko ari gutsinda ubutitsa kugira ngo agarure FC Barcelona mu myanya y’imbere isanzwe ibarizwamo.

Umwaka wa 2021 uzatangirana n’irushanwa rya Emirates FA Cup. ku ikubitiro tariki ya 8 Mutarama, ikipe ya Liverpool izacakirana na Aston Villa kuri Anfield Road, uyu mukino uzanyura kuri Startimes World Football. Mu cyumweru kizakurikira muri Espagne hazakinwa Copa del Rey.

Andi marushanwa nka Erdivisen yo mu Buholandi naTurkish Super Lig agaragara kuri ESPN.Abakunzi ba Basketball bazishimira kureba umwaka mushya w’imikino wa NBA watangiye kuri uyu wa 22 Ukuboza babifashijwemo na ESPN iba kuri StarTimes.

Nk’ibisanzwe,NBA ihora ari ikirori udakwiriye gucikwa.Kizigenza akaba na MVP muri 2020,Giannis Antetokounmpo yasinye amasezerano yaciye agahigo,ya miliyoni $228.2, kugira ngo afashe Milwaukee Bucks kwegukana igikombe.

Los Angeles Lakers yatwaye igikombe ifite byinshi byo kwerekana ibifashijwemo na LeBron James watwaye 2020 MVP Finalds na Antony Davis uri mu batsinda amanota menshi cyane muri NBA.

Umuntu wese ubarizwa mu muryango w’uwo mufatabuguzi, azabasha kureba neza ibyo akunda akoresheje igikoresho kabuhariwe icyo ari cyo cyose, ni ukuvuga telefoni, mudasobwa n’ibindi kuri StarTimes ON ibasha guha abayikoresha kureba amashene arenga 150+ ya televiziyo.

StarTimes kandi yatangaje ko muri gahunda ya “Recharge and get upgraded” abafatabuguzi bazabasha kugura ifatabuguzi ry’amezi abiri, bazahabwa andi mezi abiri y’ubuntu.

Abafatabuguzi bazabasha kugura ipaki ya Super/Classic bo bazahabwa iminsi 10 y’ubuntu irenga ku gihe cy’ifatabuguzi bazaba baguze.

StarTimes ni cyo kigo kiyoboye muri Afurika gicuruza ibijyanye n’iyerekanamashusho rigezweho (Digital TV). StarTimes ifite abafatabuguzi bakoresha antene z’ibisahane (DVB) bagera kuri miliyoni 13 ndetse n’abakoresha antene z’udushami (OTT) bangana na miliyoni 20 mu bihugu birenga 30.

StarTimes kandi ifite amashene ya televiziyo arenga 600 anyuzwaho ibikorwa bitandukanye aho 75 % ari ayo muri Afurika naho 25% ari mpuzamahanga.