Print

Uganda:Abapolisi 10 barwanye n’umupolisi umwe yanga ko bafata umugabo uri kwiyamamariza kuba Perezida komisiyo y’amatora yamuhaye kurinda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 December 2020 Yasuwe: 2601

Aba bapolisi barwaniye mu gace ka Fort Portal. Polisi yashakaga guta muri yombi umukandida witwa John Katumba uri guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu gusa uwashyizweho ngo amurinde abera ibamba bagenzi be, arabitambika ku buryo babuze uko bamwinjiza mu modoka.

Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, John Katumba.

Iyo nkundura yabereye mu muhanda rwagati, biva ku kurwanira uwo mugabo ngo afungwe, bigera noneho no kukurwanira imbunda uwo mupolisi wari ushinzwe kumurinda yari afite.

Byaje kurangira John Katumba adatawe muri yombi, arabacika ariruka, gusa umupolisi umurinda we arafatwa ndetse n’imbunda bagenzi be barayimwaka.

Ubwo bashakaga kumwinjiza mu modoka

Imvano y’iyi mirwano ntiramenyekana gusa bikekwa ko byaba bifitanye isano no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Byarangiye abacitse


Aha Polisi zikumushakisha munzu z’ubucuruzi ziherereye aha hafi


Comments

Innocent 26 December 2020

Ubundi se mu by’ukuri, ikibazo mu mivurirwe ya Padiri, ni amafaranga? Ubwo se koko, urashaka kuvuga ko ke 150,000 zabuze mu by’ukuri ngo avurwe? Je n’y crois pas.