Print

Umupadiri n’Umubikira bakatiwe igifungo cya burundu bazira kwica undi mubikira wabafashe basambana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2020 Yasuwe: 3524

Padiri Thomas Kottoorna hamwe n’Umubikira Sephy baciriwe urubanza ku wa kabiri bashinjwe kwica undi mubikira wari ufite imyaka 21, witwa Abhaya mu 1992, maze bahita basibanganya ibimenyetso by’ubu bwicanyi.

Aba bantu babiri bishe uyu mubikira ubwo yari abafashe bari mu busambanyi.

Mu ntangiriro,polisi yari yemeje ko uyu mubikira wari ukiri muto ashobora kuba yariyahuye.

Ariko hahise hatangira amaperereza yimbitse nyuma y’aho umuryango we n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaje amakenga ku rupfu rwe.

Sephy w’imyaka 55 ntacyo aravuga kuri uru rubanza, ariko Padiri Kottoor ubu ufite imyaka 69 ashimangira ko ari umwere.

Ejo ku wa gatatu asomewe urwo rubanza, yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ati: "Njyewe nta cayha nakoze. Imana iri kumwe nanjye".

Hari undi mupadiri wa gatatu, Padiri Jose Poothrikkayil, na we yashinjwe n’abacamanza ko yasambanyije Umubikira Sephy. Yafunzwe mu 2008 kubera ubu bwicanyi ariko nyuma ararekurwa kubera ko habuze ibimenyetso.

Umurambo w’uyu mubikira Abhaya wabonetse mu kinogo hafi y’inzu ziraramo ababikira zitiriwe mutagatifu Piyo mu mujyi wa Kottayam uri mu majyepfo y’Ubuhindi.

Urukiko rwavuze ko mbere y’uko yicwa, Abhaya yabyutse mu gitondo ku wa 27 Werurwe 1992, ajya mu gikoni cy’aho ababikira barara agiye gufata amazi yari muri firigo.

Mu gihe yageraga mu gikoni, yafashe mpiri Kottoor na Sephy bari gusambana.

Urukiko rwavuze ko kubera gutinya ko yazabamenera ibanga, bahise bamwica hanyuma bahita bahisha umurambo.

Amaperereza ku rupfu rw’uyu mubikira wari akiri muto yabaye ikibazo cy’ingorabahizi mu Buhindi.

Mu ntangiriro,polisi y’akarere n’iy’igihugu bari bavuze ko yari yariyahuye. Ariko, mu 1993, ikigo cy’Ubuhindi gishinzwe iperereza (Central Bureau of Investigation, CBI) cyahise gikora iperereza kuri iki kibazo, maze gisanga yarishwe, ariko nticyahita gifata abamwishe.

Ku itegeko ry’urukiko rukuru rw’igihugu muri 2008, CBI yaciye itangira iperereza, yongera gushinja Kottoor, Sephy na Padiri Jose Poothrikkayil, ariko nyuma bararekurwa batanze ingwate. Nyuma hahise hakurikiraho urubanza rwamaze igihe kirekire.

Jomon Puthenpurackal uharanira uburenganzira bwa muntu akaba ari mu baharaniye ko uwakoze aya mahano ahanwa.Yagize ati:

"Ubutabera burenganuye Umubikira Abhaya. Agiye kwiruhukira mu mahoro".